Ibyo wamenya ku gace kazwiho kugira imbaraga zidasanzwe ku isi
Yanditswe: Monday 17, Sep 2018
Mpandeshatu ya Bermuda benshi bakunze kwita mpandeshatu y’amashitani ni agace gakomeje guteza urujijo kubera ibikavugwaho ko ari agace kadasanzwe ku buryo indege cyangwa amato ahageze biburirwa irengero ndetse bikanazimira mu buryo bw’amayobera.
Nkuko Wikipedia ibigaragaza,abantu banyuranye bemezako aka gace kabarizwa mu uburengerazuba bw’inyanja ya Atlantika y’amajyaruguru indege n’amato bihagera bigahita biburirwa irengero mu buryo budasobanutse biteye n’urujijo.
Aka gace ntikanagarara ku ikarita yakozwe n’ibiro by’ubumenyi bw’isi bya Amerika .
Mu mwaka wa 2013 ikigo gishinzwe kwita kubidukijije n’ibikorwa karemano cya Amerika cyakoze urutonde rw’ahantu habi mu mazi ariko aka gace ntikigeze kagararagara kuri uru rutonde.
Aka gace benshi ntibemeranya neza aho gaherereye inyandiko za mbere kuri aka gace aho gaherereye zasohotse mu mwaka wi 1964 aho zemezagako inguni zayo 3 ziherereye I Miami mu karwaka ,Florida no muri San Juan ndetse no muri Puerto Rico; aho zose zihurira mu Nyanja ya Atlantika mu karwa kitwa Bermuda aho benshi banatekerezako satani ariho atuye nkuko wiki ikomeza ibivuga.
Amateka yizimira ry’indege n’amata ni nayo yatumye aka gace kavugwa cyane nubwo nta bushakashatsi bwimbitse bugaragaza neza igitera ibi bikoresho kubura,byanatumye abenshi batinya kwerekezayo.
Ndetse benshi bibaza koko niba hadatuye ibindi biremwa byo mu bundi bwoko bifite imbaraga zidasanzwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *