King Fiston uba muri Malawi uririmba nka Meddy afite intego yo kumurenga[AMAFOTO]
Yanditswe: Sunday 19, May 2019
Dusingizimana Fisto uzwi ku mazina y’ubuhanzi ya King Fiston umuhanzi nyarwanda uri gukorera umuziki we mu gihugu cya Malawi aho ari kwiga yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yaryoheye uwayumvise wese.
King Fiston umuhanzi nyarwanda uri gusoza amashuri ye ya Kaminuza mu gihugu cya Malawi yashyize hanze indirimbo yise ’Kopinaje’,aho abantu bakomeje kumubwira ko ngo aririmba nk’umuhanzi Meddy ariko we akavuga ko intego ye ari ukurenga urwego uyu muhanzi bamugereranya ariho.
Akomeza ubwo yatugezagaho iyi ndirimb ye nshya yatubwiye ko nubwo ashyize hanze indrimbo imwe yarangije gukora Alubumu yose y’indirimbo zirindwi harimo n’izo yagiye akorera amashusho ariko atarashyira hanze.
King Fiston ubusanzwe ni umunyarwanda ukomoka mu karere ka Nyabihu mu ntara y’Uburengerazuba,ariko akenshi ngo iyo ari mu Rwanda aba yibereye i Kigali ahazwi nk’Inyamirambo.
Ibitekerezo
turagushyigikiye
Turagushyigikiye Urumuhanga Guy Nanjye Ndagufana Bijaze
Yego rwose turagushyigikiye kubwimpano yawe nziza Nyagasani agushyigikire
You are the one king fiston
murakozecyane
murakozecyane
amamara papa wanjye tukurinyuma cyane pee and we love uuuuuuuuuu