skol
fortebet

KNC yamennye ibanga ry’ikipe ye ya Gasogi United

Yanditswe: Wednesday 06, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Perezida w’ikipe ya Gasogi United avuga ko kuba batsinze Sunrise FC byatewe no kwihangana bakirinda ibintu byo kurira n’ubwo bari bazi neza ko bagiye gukina igihe giteganyijwe kitaragera.

Sponsored Ad

Ubundi amategeko ateganya ko byibuze ikipe iba igomba gukina umukino hagati yawo n’uheruka harimo amasaha 48.

Gusa kuri Gasogi siko byagenze kuko nyuma yo gukina na Espoir ku munsi wo ku Cyumweru, kuwa Kabiri ikaba yaraye ikinnye na Sunrise mu mukino w’umunsi wa 8 baje gutsinda ibitego 4-2.

Perezida w’iyi kipe Kakooza Nkuriza Charles, yavuze ko birinze ibintu byo kurira kuko nta kintu na kimwe bifasha.

Yagize ati “mubyukuri ndishimye cyane, nta masaha 48 yarimo ariko twagombaga kugabanya ibintu byo kurira, amarira ntacyo afasha, nababwiye ko tugomba gukina kuko ni bato nta muntu urimo ngo imyaka iramubera imbogamizi, ndabyemera ko umukino ukomeye ariko ndabasaba ko mugaragaza ko nta mukino n’umwe mwatsinzwe ahubwo ari mwe mwitsinze.”

Yakomeje avuga ko imikino yose batsinzwe ari abakinnyi ubwabo batsinze nta kipe yabantsinze ibarusha.

Yemeje ko nta kipe n’imwe igomba kubatsindira ku kibuga cya Regional ndetse ko yamaze kubwira abakinnyi ko bagomba kuba indwanyi nkawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa