Reba amafoto ya Nathalie umugore wubatse umubiri mu buryo budasanzwe[AMAFOTO]
Yanditswe: Thursday 21, Feb 2019
Nathalie Guznetsova akomeje gutangaza benshi bitewe n’uburyo yubatsemo umubiri mu buryo butangaje.
Umurusiyakazi uzwi nka Nataliya Guznetsova ni umukobwa w’imyaka 28 y’amavuko aho yavutse mu mwaka w’ 1991 ku itariki 1 Nyakanga,magingo aya akora akazi ko guterura ibiremereye Uyu mukobwa imiterere ye ikunze gutangaza benshi ku isi bitewe nuko hari abasore benshi arusha gukora umubiri.
Mu bihembo amaze kwibikaho kuva yatangira iyi mikino harimo nko kuba ariwe mukobwa uhiga abandi ku isi kubaka umubiri ndetse no guterura ibiremereye . ku myaka ye 14 nibwo yatangiye ibijyanye no guterura ibyuma byanagize uruhare runini mu miterere ye itangaje.
Mu mikurire ye yagiye akundwa n’abagabo benshi ariko batifuzaga ubucuti no gushyingiranwa nawe,icyakora mu mwaka wa 2016 ku itariki ya 23 Ukwakira yaje gushyingiranwa na Vladislav Kuznestov ubu babana mu mujyi mukuru w’u Burusiya witwa Moscow nk’ umugabo n’umugore.
Ibitekerezo
Ngo baratereta!! hhhhhhhhh