Umunyarwanda warangije amasomo y’ikoranabuhanga n’itumanaho muri kaminuza arakekwaho gukura amafaranga miliyoni 22,500,000 Rwf kuri konte y’uruganda mu buryo bw’ubujura
Yanditswe: Friday 31, Jul 2020
Umunyarwanda warangije amasomo y’ikoranabuhanga n’itumanaho muri kaminuza, Mukeshimana Venuste, arakekwaho gukura amafaranga miliyoni 22,500,000 Rwf kuri konte y’uruganda rwa Nesen Company mu buryo bw’ubujura.
Aya makuru yatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha kuri uyu wa 30 Nyakanga 2020 ubwo rwashyikirizaga ubuyobozi bw’uru ruganda amafaranga miliyoni 15.5 RWF muri aya rwibwe.
Bahorera Dominique uri kuvugira RIB yatangaje ko andi mafaranga miliyoni 7 asigaye, azashyikirizwa ubuyobozi bw’uru ruganda, nyuma y’icyemezo kizafatwa n’urukiko.
Iperereza kuri aya mafaranga ryatangiye tariki ya 24 Nyakanga 2020 ubwo banki yatangaga ikirego kuri RIB ko konte y’umukiriya wayo yinjiriwe, amafaranga miliyoni 22.5 akavanwaho.
Ibitekerezo
Ubu kandi uyu wasanga bamufunze? Ahubwo abantu nk’aba babaha akazi kuko ari abahanga
martin munezero, ugerageze kongera ibikubiye mu nkuru( title) unatange detail neza ku nkuru utavangavanze nko mu gika cya nyuma rwose nuruvange
Ni ikoranabuhanga nyine. RIB nimuhe akazi, azajye ayifasha gutahura bwene ubwo buhanga nyine.
Ubu se koko iyi nkuru iruzuye? Mwongere mwibukiranye uko bandika inkuru