Umusore yatunguye benshi ubwo yasobanuriraga Polisi impamvu yatumye atera icyuma umukunzi we akamwica
Yanditswe: Monday 17, Jun 2019
Salu Ladayo, umusore w’imyaka 24 y’amavuko yatunguye benshi, ubwo yasobanuriraga inzego za polisi zamutaye muri yombi, impamvu yatumye atera icyuma umukobwa bakundanaga agapfa.
Mu gace ka Oshinle ko muri Akure mu gihugu cya Nigeria, haravugwa inkuru ibabaje aho umusore witwa Salu Ladayo, yateye icyuma umukunzi we witwa Confidence Nwama, ufite imyaka 19 y’amavuko bakundanaga, yisobanura avugako byose yabitewe na Sekibi wamwinjiyemo akamushuka.
Atanga ibisobanuro nyuma yo gutabwa muri yombi, yavuze ko icyamuteye kwica inshuti ye aruko yashutswe na amadayimoni. Yavuzeko bari bamaze iminsi itari mike uyu mukobwa amuhoza ku nkeke amushinja kumuca inyuma, maze bibaye ubugira kabiri, ngo ntiyamenye uko yamuteye icyuma ahita apfa.
Salu Ladayo wavuze ko ibyo yakoze byose yabitewe na sekibi wamushutse agatuma yica umukunzi we, kuri ubu acumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Oshinle, aho agiye gushyikirizwa inkiko ngo akanirwe urumukwiye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *