Mbigire nte? Umugabo wanjye yanyirukanye anziza kutabyara
Yanditswe: Monday 25, Dec 2017
Muraho bakunzi ba Umuryango.rw. Mbandikiye ngirango mungire inama. Nari mfite umugabo tumaranye imyaka 15 ariko tutarabona urubyaro. Twagiye kwisuzumisha mu bitaro bitandukanye birimo CHUK, kwa Dr Nyirinkwaya no kwa Dr Kanimba tugira ngo tumenye impamvu tutabyara. Hose basangaga umugabo wanjye ari muzima naho njye mfite ibibazo bitandukanye bituma ntabyara. Muri ibyo bibazo harimo ko trompe yanjye yazibye , imisemburo ya Ostrogene na Progesterone iri hasi ndetse na acide nyinshi mu gitsina. (...)
Muraho bakunzi ba Umuryango.rw. Mbandikiye ngirango mungire inama. Nari mfite umugabo tumaranye imyaka 15 ariko tutarabona urubyaro. Twagiye kwisuzumisha mu bitaro bitandukanye birimo CHUK, kwa Dr Nyirinkwaya no kwa Dr Kanimba tugira ngo tumenye impamvu tutabyara. Hose basangaga umugabo wanjye ari muzima naho njye mfite ibibazo bitandukanye bituma ntabyara. Muri ibyo bibazo harimo ko trompe yanjye yazibye , imisemburo ya Ostrogene na Progesterone iri hasi ndetse na acide nyinshi mu gitsina.
Muri ayo mavuriro yose baramvuye ariko ubwo burwayi bwanze gukira.
Umugabo wanjye yamaze kunyirukana ambwira ko adakeneye guhambanwa ikara ambwira ko nzajya kwivuza namara gukira nkagaruka mu rugo. Yampaye imyaka 2 yashira ntarakira akanyirukana burundu naba naramaze gukira nkongera nkagaruka mu rugo tukabyara.
Nshuti zanjye mumbabarire mungire inama y’icyo nakora kugira ngo nongere nubake naho ubundi biranyobeye.
Murakoze
Ibitekerezo
Umva muvandi uzage kwa Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango kucyumweru cyambere cy’ukwezi uzamubwire ibyawe byose uzahava yagusubije kuko aruhura abarushye n’abaremerewe n’imitwaro! Kd uzageyo pe
Muraho madame
Nitwa Jean Paul , ndi umuganga nkaba nkora muri bimwe muri ibi bitaro bivuzwe haruguru. Nibyo koko
uraremerewe cyane kubura urubyaro ni ikibazo gikomeye ku bagore. Ahenshi imiryango y’umugabo
iramutererana agasigara nta gaciro. Gukemura ikibazo cyo kutabyara ku bagore bikunze kugorana
kurusha igihe ikibazo kiri ku mugabo. Bimwe mu bibazo bishobora gutuma umugore atabyara harkuziba
kw’imiyoborantanga (trompe), kugira acide nyinshi mu gitsina cy’umugore, kugira imisemburo ya kigore
idahagije, ihindagurika ry’ukwezi k’umugore, kugira infection sexuelle transmissible ziri chronique ku
mugore kugira umusemburo wa ostrogene urenze urugero cg se uri hasi cyane umusemburo muke wa
progesterone, intanga za kigore zitameze neza. Utubyimba turi mu murerantanga ovaire ndetse no
kudakora neza kw’imisemburo ya hypophyse na hypotramis.
Kuvura ubu burwayi ku bagore bikunze kugorana cyakora ubuvuzi bw’abanya Aziya burabishobora. Kuri
ubu hari umugabo uri gufasha abafite iki kibazo yifashishije ubuvuzi bwa gishinwa. Uzamugane urebe ko
hari icyo yakumarira kuko amaze gufasha benshi. Numero ni (+250)787150912. Iyi numero ninayo
akoresha kuri watsapp
Umva muvandi uzage kwa Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango kucyumweru cyambere cy’ukwezi uzamubwire ibyawe byose uzahava yagusubije kuko aruhura abarushye n’abaremerewe n’imitwaro! Kd uzageyo pe
Nanjye nigeze kugira ikibazo nk’icyawe nkimaranye imyaka 17. Umugabo wanjye yarankunze
aranyihanganira ariko umuryango we wari waranyanze bavuga ko naje guca umuryango wabo.
Umudamu w’inshuti yanjye witwa Jeanne yandangiye umuvuzi wo mu bashinwa ufite numero ya
0787150912. Yaramvuye hashize imyaka ibiri n’igice. Maze kubyara umwana umwe w’umuhungu kandi
ntwite indi nda y’amezi abiri n’igice. Nawe rero uzamuhamagare agufashe. Numero ye ni 0787150912
urabaza icyo wakora se umugabo wawe ntiyakikubwiye?
uze kumpamagara 0786720044.
Niba atarajyayo ari kwikereza kubusa pe kuko njya nganira nuriya muganga bakurangiye 078150912 muhamagare mumezi 5 uzaba utwite kubushake bw’Imana,gusa iyo nkubona mbere nari kukwitwarira kuko nashakaga nkawe birangira mubuze pe
uzampamagare kuri 0722435743 nzakurangire ukuvura
Uraho neza muvandimwe!Imana niyo itanga urubyaro biragusaba gusenga cyaneee!arko ukanivuza nakurangira dr Mohamed wo kuri Legacy, cg dr Ngoga wa Meadheal
Uraho neza muvandimwe!Imana niyo itanga urubyaro biragusaba gusenga cyaneee!arko ukanivuza nakurangira dr Mohamed wo kuri Legacy, cg dr Ngoga wa Meadheal
umuti ndawufite
icyo kibazo nanjye nari nkifite cyo kutabyara , reka nkurangire umutu wamvuye ; yitwa Nemeye atuye Shangasha /Gicumbi imbere ya centre de Sante ya Shangasha ,, uhageze wabaza abahatuye bakamukurangira , ni umuntu uvura akoresheje imiti yïbyatsi kandi agira ihishurirwa . numubona azagufasha . hari undi muntu namurangiye none ubu yabonye umwana kandi nawe yari amaze imyaka itanu , nanjye byaciyemo hashize imyaka ibiri .
ukeneye amakuru amakuru arambuye kuri uwo muntu wakuvura wazajya kumureba kandi ujye usenga Imana niyo itanga urubyaro ikabnyuza mubavuzi .
Muraho neza bavandi none se ko mbona ibi byabaye 2017 nubu baracyakora abo Bantu mudufashe nanjye mfite icyo kibazo rwose mwana mukoze kdi mujye mu nadusengera ntibiba byoroshye mwamfasha mukansubiza niba abo baganga bigikora nubu 2021 murakoze kdi kubwitange mugaragaza mugufasha bagenzi banyu