Kigali

Abasore 3 bafashwe bari gushaka kwiba imashini za Positivo mu kigo cya Groupe Scolaire Maya

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 8 July 2019 Yasuwe: 3069

Abasore 3 bafashwe bari mu kigo cy’amashuli cya Groupe Scolaire Maya giherereye mu Murenge wa Gahunga, mu Karere ka Burera bari kugerageza kwiba imashini zo mu bwoko bwa Positivo zagenewe abanyeshuli.



Umwe mu bafashwe witwa Isaac wari uturutse i Rubavu yavuze ko impamvu yaje kwiba izi mashini kuko yari yaziboneye isoko rishyushye muri DR Congo.
Umuvugizi wa Police mu Majyaruguru, CIP Alexis Rugigana yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko aba basore bemeye ko bari bagiye kwiba izi mudasobwa.

Yagize ati “Nibyo koko turabafite. Umuto muri bo afite imyaka 18 y’amavuko kandi babiri bari basanzwe bazwi mu gasanteri k’inaha mu Gahunga.”

Ubujura bwa mudasobwa burogeye mu mashuli,kuko taliki 02, Nyakanga, 2019 abajura bibye mudasobwa nyinshi mu Rwunge rw’Amashuri rwa Rwisirabo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Uburasirazuba,banica n’umwe mu barindaga ikigo.

I Karongi naho baherutse kwiba mudasobwa mu kigo cy’amashuri cya ES Gasenyi. Hari hashize igihe bibye izindi mudasobwa mu kigo cy’amashuri cya Mukungu (byombi biri mu murenge wa Mutuntu).

Umwaka ushize hari izindi mudasobwa zibwe mu kigo cy’amashuri kitwa ES Musango kiri mu Murenge wa Rwankuba mu Karere ka Karongi.

CIP Rugigana yasabye abazamu barinda ibigo by’amashuli kurushaho kuba abanyamwuga, bagakora akazi kabo badacogora kandi mu bunyangamugayo. .

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble sadah

    Babiryoze ikindi nisabira nibakanjye babahisha mumaso nooo bajye bareka turebe abobahemu

    July 2019

Inzindi nkuru

Koreya ya Ruguru yagerageje ikindi gisasu cya kirimbuzi mu rwego rwo...

Ikinyamakuru cya Leta ya Koreya ya ruguru cyatangaje ko iki gihugu...
14 December 2019 Yasuwe: 4022 2

Iburengerazuba: Ngororero yabonye amanota 10% mu gihe Rubavu yabaye iya...

Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi yashimye Akarere ka Rubavu kubera...
2 December 2019 Yasuwe: 2579 1

Umujyi wa Kigali wiyemeje kutazongera kwimura abantu kubera ko batuye mu...

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwemeje ko nta muturage uzongera kwimurwa aho...
26 November 2019 Yasuwe: 9639 1

RIB yafatiye mu mukwabu ibicuruzwa bitemewe bifite agaciro ka miliyoni...

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB,ruravuga ko Ibicuruzwa bitemewe...
11 November 2019 Yasuwe: 4563 0

Polisi y’igihugu igiye gutangira gufatira ibihano abantu bayihamagara...

Polisi y’u Rwanda yashyizeho imirongo itishyurwa yo gufasha Abanyarwanda...
11 November 2019 Yasuwe: 4225 1

Burundi: Abantu 80 barimo Abanyarwanda 10 bafatiwe mu mukwabu wakozwe na...

Abantu 80 barimo Abanyarwanda 10 batuye muri Komini Rugombo iherereye mu...
6 November 2019 Yasuwe: 6733 0