skol
fortebet

Burundi: Abantu 80 barimo Abanyarwanda 10 bafatiwe mu mukwabu wakozwe na polisi n’ingabo

Yanditswe: Wednesday 06, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Abantu 80 barimo Abanyarwanda 10 batuye muri Komini Rugombo iherereye mu ntara ya Cibitoke batawe muri yombi mu mukwabu ukomeye wakozwe n’abapolisi ndetse n’ingabo zari zitwaje intwaro zikomeye.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru SOS Media Burundi cyavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri nibwo aba bashinzwe umutekano bakoze umukwabu ukomeye wafatiwemo aba bantu 80 barimo n’aba banyarwanda 10.

Abaturage bo muri Rugombo babwiye iki kinyamakuru ko abashinzwe umutekano bose bari bafite intwaro zikomeye ndetse bahise bavuga ko nta muntu wemerewe gusohoka mu rugo rwe.

Amakuru aturuka muri Polisi aravuga ko abanyamategeko n’abashinzwe umutekano bamenye ko hari abacengezi binjiriye muri aka gace ko mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’Uburundi.

Abantu 80 barimo abanyarwanda 10 bamaze imyaka irenga 20 batuye muri Komini Rugombo bafunzwe.Abaturage bavuze ko bamwe mu bapolisi kubiba amafaranga yabo gusa uru rwego rwabihakanye.

Abarundi bafashwe bagomba kwishyura amande y’ibihumbi ari hagati y’ibihumbi 2000 na 5000 mu gihe Abakongomani n’Abanyarwanda bafashwe ngo bagomba gufatirwa ibindi bihano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa