skol
fortebet

Kicukiro: Abaturage bafashije Police gufata umuyobozi wahoraga abasaba ruswa

Yanditswe: Sunday 02, Jun 2019

Sponsored Ad

Polisi yataye muri yombi umugabo w’imyaka 30 wari usanzwe ashinzwe ubuzima n’isuku mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro wafungiye abantu amazu bakoreramo ubucuruzi kugira ngo bamuhe ruswa azabafungurire.

Sponsored Ad

Uyu mugabo ufungiye kuri Station ya Police ya Nyarugunga mu karere ka Kicukiro yatungiwe agatoki n’abaturage yafungiye amazu avuga ko bafite isuku nke,arangije ababwirwa ko kugira ngo abafungurire baterateranya Frw 200 000 bakabimuha.

Aba baturage bagiye inama barayateranya ariko mbere yo kuyamushyikiriza babibwiye Polisi iba hafi ,nyuma yo kuyafata nayo imuta muri yombi.

Umwe muri aba baturage yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko babanje kubigenza gake kugira ngo uwabakaga ruswa atazabimenya, begera abantu bakuru babagisha inama y’icyo bakora bemeranywa ko bagomba kubibwira Police.

Yagize ati: “ Twasanze tutabivuze kwaka ruswa yazabigira akamenyero kandi asanzwe ahembwa ku kwezi.”

Umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali CIP Marie Goretti yashimye abaturage bo muri Nyarugunga bagize buriya butwari bwo kwerekana umukozi wari ushinzwe ubuzima n’isuku ku rwego rw’Umurenge wabakaga ruswa asaba abanyarwanda bose gutungira agatoki buri muntu wese ubaka ruswa.

Ibitekerezo

  • Ruswa ni kimwe mu byaha bikorwa n’abantu benshi ku isi.Ruswa igira amoko menshi:Amafaranga,sex,imitungo,etc…Abakira Ruswa akenshi baba bashaka gukira vuba.Benshi birabakiza cyane,bakaba ba Billionaires.Iyo urebye,usanga abantu bakira cyane badakoze amanyanga aribo bake.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana” nkuko Matayo 6:33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6:40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa