startimes
Kigali
startimes

Kisangani:Abanyeshuli bigaragambije bangiza imitungo y’abarimu babo

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 February 2019 Yasuwe: 1778

Abanyeshuli bo muri Kaminuza ya Kisangani (UNIKIS) yo muri RDC,bateye aho barimu babo batuye bamenagura bimwe mu bintu batunze ndetse bahohotera umugore uri mu buyobozi bw’iyi kaminuza.


Sponsored Ad


Mu gace gatuyemo abarimu ndetse n’abayobozi bashinzwe abakozi,niho aba banyeshuli aba banyeshuli bateye bangiza byinshi ndetse bashaka no gukubita bamwe mu barimu babo bahasanze.

Aba banyeshuli bigaragambije gutya mu rwego rwo kugaragaza ko batishimiye ibyemezo byo gufunga bamwe muri bagenzi babo babaga ahitwa Elungu, bigeze gukora imyigaragambyo bagatwika amamodoka n’ibindi bitandukanye by’agaciro.

Kuwa Kane taliki ya 07 Gashyantare 2019,nibwo abanyeshuli batwitse imodoka 2 z’abarimu babo ndetse na moto 10 z’abayobozi ba Kaminuza ya Kisangani,bituma bamwe bapfa.

Abanyeshuli 2 batawe muri yombi bashinjwa kwijandika mu bwicanyi ariyo mpamvu aba banyeshuli bigaragambije kugira ngo barekurwe na polisi.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ruhango: Abagizi ba nabi batemye imyaka y’uwarokotse Jenoside indi...

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 06 rishyira uwa 07 Mata 2020, mu Mudugudu wa...
7 April 2020 Yasuwe: 8663 6

Niringiyimana wakoze umuhanda wa 7Km yakorewe urugomo na bamwe mu baturanyi...

Umunyarwanda witwa Niringiyimana Emmanuel wo mu murenge wa Murambi mu...
20 March 2020 Yasuwe: 12378 4

Video: Umunyamakuru Angeli Mutabaruka wa TV1 avuga ko ubuzima bwe buri mu...

Nyuma y’aho hari abibasiye Angeli Mutabaruka, umunyamakuru wa TV1 kur rubuga...
9 March 2020 Yasuwe: 39049 8

Uganda yashyize mu kato abanyamahanga bane bari bayinjiyemo ibakekaho...

Abanyamahanga bane bari binjiye muri Uganda bahawe akato mu bitaro bya...
2 March 2020 Yasuwe: 4968 0

#Umwiherero 2020: Nubwo Uganda idusaba gufungura imipaka niyo...

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’u Rwanda na Uganda cyakomejwe na Uganda...
16 February 2020 Yasuwe: 6372 1

Umugabo wa Senateri Mureshyankwano ari mu baguye mu mpanuka yabereye...

Umugabo wa Senateri Mureshyankwano Marie Rose witwa Ngendahayo Edouard ari...
13 February 2020 Yasuwe: 18967 4