Kigali

Michelle Obama yatangaje akaga yahuye nako ubwo yasuraga umuryango wa Barack Obama muri Kenya ku nshuro ya mbere

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 November 2018 Yasuwe: 13428

Michelle Obama umugore wa Barack Obama wahoze ari perezida wa USA yatangaje ko ubwo yasuraga umuryango wa Barack Obama muri Kenya ku nshuro ya mbere,yicujije bikomeye kuba yarakoze urwo rugendo kuko yahahuriye n’akaga gakomeye.

Michelle yavuze ko mbere y’uko we na Barack bashyingiranwa,yamuzanye gusura umuryango we muri Kenya mu mwaka wa 1992 mu rugendo atishimiye kuko ubwo mushiki wa Obama witwa,Auma yaje kubakira ku kibuga cy’indege afite imodoka ishaje cyane ku buryo byabasabaga kuyivamo bagasunika iyo yabaga ihagaze.

Michelle yavuze ko kubera ko imihanda yo muri Kenya nta kaburimbo yarimo,inkweto ze zari umweru zahindutse umutuku kubera ivumbi.

Yagize ati “Imodoka ya Auma yari ishaje cyane ku buryo byasabaga ko tuyivamo tukayisunika kugira ngo moteri yongere ikore.Naguze inkweto nziza z’umweru (sneakers) zo kwambara mu rugendo,ariko umunsi umwe nzambaye zahindutse umutuku kubera ivumbi ryo mu mujyi wa Nairobi.”

Uyu mufasha wa Obama yavuze ko byamwigishije kwihanganira intambara ze na Obama gusa yemeje ko nubwo urwo rugendo rwamubabaje,yishimiye gusura nyirabukwe mu cyaro cyitwa Siaya.

Ibi byose Michelle yabyanditse mu gitabo cye yise Becoming yanditsemo amateka y’ubuzima bwe n’ibyagiye bimubaho byose.


Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Inkubiri yo kwegura kw’abayobozi b’imirenge yakomereje I Kayonza na...

Abayobozi b’imirenge 4 ndetse n’abandi bakozi b’akarere beguye ku mirimo yabo...
21 September 2019 Yasuwe: 3380 0

RIB yemeje ko yataye muri yombi wa mwarimu wakubise umunyeshuli we...

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwemeje ko rwataye muri yombi umwarimu...
18 September 2019 Yasuwe: 1803 0

Hahishuwe uburyo Inuma zakoreraga ubutasi Amerika mu ntambara...

Urwego rw’ubutasi bwo hanze rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, CIA, rwahishuye...
14 September 2019 Yasuwe: 3577 2

Abantu benshi bakomerekeye mu mubyigano wo kujya kureba umurambo wa Mugabe...

Abantu benshi cyane babyiganye bajya kureba umurambo w’uwahoze ari perezida...
14 September 2019 Yasuwe: 3958 0

Kenya: Abakora umwuga w’uburaya muri Machakos bigaragambije basaba Leta...

Abakora umwuga w’uburaya mu ntara ya Machakos mu gihgu cya Kenya biriwe mu...
7 September 2019 Yasuwe: 3621 1

Burundi: Umuyobozi wa CNL muri Komini Nyabiraba yaburiwe irengero

Umunyamabanga w’ishyaka rya CNL ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Petero...
4 September 2019 Yasuwe: 1321 1