skol
fortebet

Polisi y’u Rwanda yerekanye 30 bafatanywe ruswa

Yanditswe: Sunday 26, Feb 2017

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 30 barimo umugore umwe, bafashwe batanga ruswa kugirango bahabwe service zayo zinyuranye. Nyamara umuvugizi w’uru rwego, ACP Theos Badege, avuga ko boroheje imitangire ya service ku buryo hari n’izo umuturage abona atagize aho ahurira n’uzimuha.
Amafaranga ari hagati y’ibihumbi bitanu n’ibihumbi 200 ni yo abakekwaho uruhare mu cyaha cya ruswa bagerageje guha abapolisi bagiye babafatira mu makosa atandukanye.
Abatangaga iyi ruswa ni abifuzaga kubona impushya zo (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 30 barimo umugore umwe, bafashwe batanga ruswa kugirango bahabwe service zayo zinyuranye. Nyamara umuvugizi w’uru rwego, ACP Theos Badege, avuga ko boroheje imitangire ya service ku buryo hari n’izo umuturage abona atagize aho ahurira n’uzimuha.

Amafaranga ari hagati y’ibihumbi bitanu n’ibihumbi 200 ni yo abakekwaho uruhare mu cyaha cya ruswa bagerageje guha abapolisi bagiye babafatira mu makosa atandukanye.

Abatangaga iyi ruswa ni abifuzaga kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga, cyangwa gusubizwa ibyo polisi yafatiye mu makosa anyuranye, ndetse n’abifuzaga ko ababo bafunzwe barekurwa n’izindi mpamvu zinyuranye.

N’ubwo bimeze bitya, umuvugizi wa Polisi y’igihugu Assistant Commissioner of Police Theos Badege, avuga ko kuri ubu service zitangwa n’uru rwego zoroherejwe abaturage:

“Nk’ubu murabizi ahantu hakundaga kuba ruswa nyinshi ni muri traffic, ubushakashatsi bwagaragazaga ko impamvu ari uko umuntu umwe yabaga afite ingufu nyinshi. Umu polisi umwe niwe wakwandikaga kugirango ukore ikizamini, niwe wanakiraga amafaranga, niwe wagushyiraga ku rutonde akaba ari nawe watangazaga ugasanga ubu ibyo byose bikorerwa ku ikoranabuhanga. Ushobora gushaka uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga ukarinda urubona utanahuye n’umuntu usibye yenda hahandi ugiye gukorera naho kandi hashyizweho ingufu kuburyo ataba ari umuntu umwe kuko hari itsinda ry’abapolisi hakaba n’umuyobozi uba ari aho wabwira uramutse ubonye hari ikitakunogeye.”

Polisi yemeza ko mu bakunze gufatirwa mu makosa n’ibyaha bifitanye isano na ruswa, ari abatwara ibinyabiziga bya moto n’imodoka. Ivuga kandi ko abapolisi batahuweho uruhare muri ibi byaha nabo bahanwa, harimo n’abirukanwa mu kazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa