skol
fortebet

Somalia: Ingabo za Uganda zashwanye zirasanira mu birindiro byazo bane bahasiga ubuzima

Yanditswe: Sunday 12, May 2019

Sponsored Ad

skol

Ingabo za Uganda zasubiranyemo hagati yazo mu birindiro byazo mu gihugu cya Somalia,birangira zirasanye byaviriyemo abagera kuri 4 guhita bahasiga ubuzima.

Sponsored Ad

Izi ngabo zari mu butumwa bwo gushaka amahoro muri Somalia,zashwanye hagati yazo bibyara uburakari bwinshi bwatumye zirasana ubwazo abagera kuri bane barapfa nkuko ikinyamakuru Chimpreports kibitangaza.

Kuwa Gatanu w’iki cyumweru nibwo izi ngabo zarasanye nkuko umuvugizi w’ingabo za Uganda Brigadier Richard Karemire yabitangarije iki kinyamakuru cyo muri Uganda.

Yagize ati “Uko kurasana kwabereye mu birindiro byo mu mujyi wa Mogadishu.Ni ibintu bitangaje ariko turacyakurikirana icyabiteye.Nta kintu natangaza uyu mwanya.”

Ubu bushyamirane bwabyaye kurasana hagati y’abasirikare ba Uganda ubwabo bwatewe no kutumvikana ku bintu hagati y’aba basirikare nkuko umwe mu bantu yabitangarije Chimpreports.

Abasirikare bakomeye bahise batangira gushaka icyateye uku gushyamirana kwatumye abasirikare 4 barasana bakicana kandi bahuje igisirikare,ibintu bitari bisanzwe bibaho.

Uganda ni kimwe mu bihugu bifite abasirikare benshi bari mu butumwa bw’amahoro muri Somalia buzwi nka AMISOM.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa