FARDC yigambywe kwica inyeshyamba zirindwi mu gace ka Jiba

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 28 July 2019 Yasuwe: 1315

Ingabo za RDC zitwa FARDC zagabweho ibitero u n’inyeshyamba zo mu murenge wa Jiba,muri teritwari ya Djugu, yirwanaho cyane ndetse yica izigera kuri 7 ndetse imbunda zazo zirafatwa.



Kuri uyu wa 27 Nyakanga 2019 nibwo FARDC yateye izi nyeshyamba izikubita inshuro biviramo izigera kuri 7 kuhasiga ubuzima.

Umuvugizi wa FARDC muri Ituri, Lieutenant Jules Ngongo niwe wahaye Radio Okapi aya makuru ndetse yemeza ko izi ngabo za Leta zigiye gukomeza guhashya izi nyeshyamba zihisha mu baturage.

Umwe mu batuye muri aka gace ka Jiba,yavuze ko bakanguwe n’urusaku rw’ibisasu biremereye mu gitondo cyo kuwa Gatandatu,ubwo FARDC yarimo ikozanyaho n’izi nyeshyamba.

Umuvugizi wa FARDC niwe wemeje ko izi nyeshyamba arizo zashatse kubiba umugono ariko zisanga bari maso niko kuzikubita hapfa 7.

Lieutenant Jules Ngongo yavuze ko izi nyeshyamba zimaze kubona ko zikubiswe inshuro,zahise zivanga n’abaturage ariyo mpamvu babasabye gukorana na FARDC kugira ngo zitabwe muri yombi.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Indege ya Ethiopian Airlines yahagaze igitaraganya I Bujumbura kubera...

Indege ya Ethiopian Airlines yaguye by’igitaraganya i Bujumbura hafatwa...
21 November 2019 Yasuwe: 1124 0

Urubanza rwa Sankara wari umuvugizi wa FLN rwamenyekanye igihe...

Ubutabera bw’u Rwanda bwamaze gutangaza ko urubanza rwa Nsabimana Callixte...
21 November 2019 Yasuwe: 1206 0

Igitero Uburundi bwashinjaga u Rwanda cyigambwe n’undi mutwe ushaka...

Hari hashize iminsi Leta y’Uburundi ishinja u Rwanda kugaba igitero ku ngabo...
21 November 2019 Yasuwe: 3892 0

RDC: Wa mukecuru w’imyaka 83 ucyigisha kubera kwimwa ikiruhuko cy’izabukuru...

Mwarimukazi Bernadette Lukoki umaze imyaka 66 yigisha mu ishuri ribanza...
21 November 2019 Yasuwe: 3725 0

Ububiligi:Neretse yashinjwe guha amafaranga interahamwe n’umutangabuhamya...

Urukiko mu Bubiligi ku wa 20 Ugushyingo 2019 rwakomeje kuburanisha urubanza...
20 November 2019 Yasuwe: 1280 1

Twipanze neza kugira ngo dusubize inyuma igitero aho cyaturuka hose -Visi...

Leta y’ Uburundi iravuga ko yiteguye kwivuna igitero cyose aho cyaturuka...
20 November 2019 Yasuwe: 4870 0