skol
fortebet

Gari ya moshi yishe abantu 60 bari mu birori nijoro

Yanditswe: Saturday 20, Oct 2018

Sponsored Ad

Mu majyaruguru y’Ubuhindi, mu gace ka Amritsar, gari ya moshi yagonze abantu bari mu muhanda bari mu birori byo guturitsa fireworks,mu rwego rwo kwizihiza umuhango witwa Dussehra ukorwa buri mwaka, maze abarenga 60 bahasiga ubuzima,abandi benshi barakomereka ku buryo bukomeye.

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko iyi gari ya moshi yagonze aba bantu ubwo bari bateraniye ku muhanda bari kureba ukuntu fireworks zituritswa nijoro,mu birori byitwa Dussehra bikorwa n’abayoboke b’idini ry’Abahindu,bishimira ko Imana yitwa Rama yatsinze dayimoni yitwa Ravana.

Kubera urusaku rw’aba bantu,ntibamenye ko gari ya moshi yaje nibwo yahise ibagonga,abasaga 60 bahasiga ubuzima, abandi benshi barakomereka.

Kubera ko abapfuye bari benshi,ibitaro bya Amritsar byuzuye imirambo,imwe ibura aho ijya ishyirwa hanze y’inyubako byateye benshi ubwoba.

Hardeep Singh ukurikiye ibitaro bya Amritsar yavuze ko iyi mpanuka ikimara kuba abantu 59 bahise bapfa,90 barakomereka bikabije ndetse umubare w’abapfuye uraza kwiyongera.

Abantu bagera kuri 700 bari bateraniye muri uyu muhanda bizihiza uyu muhango wa Dussehra.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa