Goma: Ya ndege yahitanye abantu 26 barimo umuryango w’abantu 6 yaguye ku nzu barimo

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 November 2019 Yasuwe: 2852

Minisiteri ishinzwe itumanaho no gutwara abantu n’ibintu muri RDC,yavuze ko indege ya Dornier 228 ya kompanyi itwara abagenzi ya Busy Bee,yahitanye abantu 26 barimo 6 bo mu muryango umwe wari mu nzu yagwiriye I Goma.



Ikinyamakuru Actualite.CD dukesha iyi nkuru kiravuga ko aba 26 barimo, abagenzi 17 bari bayiteze abakozi b’iyi ndege 2 n’abandi bantu 7 bapfiriye ku butaka ikimara guhanuka.

Abayobozi b’umujyi wa Goma bavuze ko abantu 29 aribo bavumbuwe mu bitaka no mu bisigazwa by’iyi ndege gusa ngo 2 nibo bonyine bari bagihumeka barimo n’umwe mu bakozi bayo,bahita bajyanwa kwa muganga igitaraganya.

Raporo y’ikigo gishinzwe isuku ku mupaka [Programme national de l’hygiène aux frontières (PNHF) ] yavuze ko muri aba bantu 26 bapfuye harimo umuryango w’abantu 6 wari mu nzu iyi ndege yagwiriye igahita iyisenya.

ministre Jacques Yuma Kipuya yavuze ko iyi ndege yagize ikibazo cya tekinike igihaguruka ariko ngo hakomeje gukorwa iperereza ryimbitse kugira ngo harebwe ikibazo nyamukuru cyatumye ikora impanuka ku munsi w’ejo saa 09 n’iminota 07.
Iyi ndege ya Busy Bee yakoze impanuka ubwo yari ivuye I Goma yerekeza I Beni, mu rugendo rw’ibirometero 350 (220 miles).

Umwotsi wagaragaye ari mwinshi uva ku muhanda witwa Avenue Kirambo muri Mapendo aho iyi ndege yaguye hejuru y’inzu z’abatuye hano.

Nzanzu Kasivita Carly, Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru, yavuze ko iyo ndege yo mu bwoko bwa Dornier-228 yari iya kompanyi Busy Bee, yaguye ku nzu zo mu gace ka Mapendo nyuma yo "guhusha" aho guhagurukira ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cy’i Goma.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Burundi:Gen. Maj. Ndayishimiye azatsinda amatora? Nayatsinda bizamera...

General Major Everiste Ndayishimiye, ni undi mukandida umaze gutangazwa...
27 January 2020 Yasuwe: 174 0

Ambasade ya Amerika muri Iraq yarashweho Misile 3 muri 5

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 26 Mutarama 2020, misile eshatu muri eshanu zo mu...
27 January 2020 Yasuwe: 2146 0

Abari kuri Moto bagabye igitero muri Mali bica abashinzwe umutekano...

Kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Mutarama 2020, abapolis n’abandi bashinzwe...
27 January 2020 Yasuwe: 365 0

U Bubiligi bwanze kohereza mu Rwanda Sebatware wo muri FDU Na...

Minisiteri y’Ubutabera mu Bubiligi yemeje ko icyo gihugu kidashobora...
26 January 2020 Yasuwe: 1146 0

Abuburanira Trump batangiye kumvwa, menya ibyo bavuze

Abanyamategeko ba Perezida Donald Trump batangiye kumuburanira mu rubanza...
26 January 2020 Yasuwe: 1842 0

Perezida w’Ubufaransa Macron yasohoye igitaraganya mu Kiliziya abasirikare...

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron ubwo yasuraga umujyi wa Yerusalemu ngo...
26 January 2020 Yasuwe: 9048 0