skol
fortebet

Imodoka zakumiriwe mu murwa mukuru wa Somalia Mogadiscio

Yanditswe: Wednesday 08, Feb 2017

Sponsored Ad

Ba nyir’ imodoka basabwe kutinjira mu murwa mukuru wa Somalia Mogadishu bitewe n’ amatora y’ umukuru w’ igihugu ateganyijwe none kuwa Gatatu tariki ya 8 Gashyantare 2017.
Umukuru w’ igihugu aratorwa n’ abagize Inteko Ishanga amategeko. Biteganyijwe ko bahurira ku kibuga cy’ indege akaba ariho batorera kuko ariho hizewe umutekano uhagije.
Ku mugoraba wo kuri uyu wa Kabiri abarwanyi byaketswe ko ari abo mu mutwe wa Al- Shabab baraye bagabye igitero mu birindiro by’ ingabo z’ umuryango w’ Afurika (...)

Sponsored Ad

Ba nyir’ imodoka basabwe kutinjira mu murwa mukuru wa Somalia Mogadishu bitewe n’ amatora y’ umukuru w’ igihugu ateganyijwe none kuwa Gatatu tariki ya 8 Gashyantare 2017.

Umukuru w’ igihugu aratorwa n’ abagize Inteko Ishanga amategeko. Biteganyijwe ko bahurira ku kibuga cy’ indege akaba ariho batorera kuko ariho hizewe umutekano uhagije.

Ku mugoraba wo kuri uyu wa Kabiri abarwanyi byaketswe ko ari abo mu mutwe wa Al- Shabab baraye bagabye igitero mu birindiro by’ ingabo z’ umuryango w’ Afurika yunze ubumwe ziri muri iki gihugu. BBC dukesha iyi nkuru ntabwo yagaragaje niba hari abo iki gitero cyakomerekeje cyangwa abo cyahitanye, gusa yatangaje ko abo ba djihadiste bari bitwaje intwaro zo mu bwoko bwa Mortiers.

Magingo aya abahatanira intebe y’ umukuru w’ igihugu cya Somalia bagera kuri 20. Aba 20 baratorwamo batatu, batatu batorwemo babiri aba babiri nibo baratorwamo umukuru w’ igihugu ibi byose birakorwa n’ abagize Inteko Ishingamategeko.

Perezida wa Somalia Hassan Sheikh Mohamud

Hassan Sheikh Mohamud uyoboye Somalia kuva tariki 26 Nzeli 2012 ari mu bahatanira kuyobora iki gihugu ninawe uhabwa amahirwe yo gutsinda amatora.

Iby’ ingenzi ukwiriye kumenya ku gihugu cya Somalia

Somalia ni igihugu gikoze ihembe ry’ Afurika. Kiyobowe na Perezida Hassan Sheikh Mohamoud kuva muri 2012. Indimi zikorershwa mu butegetsi ni Igisomali n’ icyarabu. Gifite abaturage basaga miliyoni 10 batuye ku buso bungana na kilometer kare 637 657. Cyakolonijwe n’ Ubutaliyani gihabwa ubwigenge tariki ya mbere z’ ukwa Karindwi 1960.

Ni igihugu gikunzwe kwibasirwa n’ ibitero by’ abiyahuzi, ibi byatumye Umuryango w’ Abibumbye n’ Umuryango w’ Afurika yunze ubumwe boherezayo ingabo zo gucunga umutekano gusa ibi nabyo magingo aya ntacyo biratanga.

Abdullahi Yusuf Ahmed wari Perezida w’ iki gihugu tariki 29 Ukuboza 2008 yeguye kuri uyu mwanya avuga ko atewe ipfunwe no kuba atabarashije guhosha amakimbirane yabaye akarande muri iki gihugu.

Ibibazo by’ umutekano muke bigira ingaruka ku mibereho y’ abatuye iki gihugu dore ko badasiba kwicwa, uretse n’ iki kandi iki gihugu kigira umwanya mubi mubijyanye no ku rwanya ruswa no kubahiriza uburenganzira bw’ itangazamakuru.

Raporo iheruka gukorwa n’ umuryango w’ abanyamakuru batagira umupaka [RWB] yashyize Somalia ku mwanya w’ 167 mu bihugu 180 ku isi ku bijyanye no kutubahiriza uburenganzira bw’ abanyamakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa