startimes
startimes

Indege yari itwaye ibikoresho bya Perezida Tshisekedi yabonetse mu cyaro yashwanyaguritse

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 October 2019 Yasuwe: 5364

Indege yari itwaye ibikoresho bya perezida Felix Tshisekedi yaburiwe irengero yaraye ibonetse yarakoreye impanuka mu birometero 7 uvuye mu gace kitwa Okoto gaherereye ahitwa Bankutshu Lokenye,irimo imirambo y’abantu 4 batarimo umupilote wayo wayirokotse.


Sponsored Ad


Iyi ndege y’ubwikorezi y’ingabo za DR Congo yarimo abantu umunani, yaburiwe irengero igeze mu burasirazuba bwa Congo, nyuma yo guhaguruka mu mujyi wa Goma ijya i Kinshasa kuwa kane w’icyumweru gishize.

Iyi ndege yo mu bwoko bwa Antonov 72,ifite amabara y’ubururu n’umweru yari itwaye ibikoresho bya perezida Tshisekedi igeze muri aka gace ka Okoto ko muri Teritwari ya Sankuru ikora impanuka.

Radio Okapi yatangaje ko nta makuru ahagije yabonetse ku mpanuka y’iyi ndege gusa abaturiye muri aka gace bayibonyemo imirambo 4,imbunda 8,n’ibindi bitandukanye.

Itangazo ryatanzwe n’umunyamakuru wa TOP CONGO FM,Francis,Ilunga, wari muri aka gace iyi ndege yakoreyemo impanuka rigira riti “Iperereza riracyakomeje,turi gukora iperereza.Abshinzwe umutekano muri Kole bari kudushakira amakuru ya nyayo.Kugeza ubu nta makuru turabona ya nyayo.Ntabwo turamenya niba uwo mu pilote yakomeretse cyangwa nta kibazo afite.Turabaha andi makuru.”

Iyi ndege yakoze impanuka ariko ntabwo yigeze ishya nkuko izindi ndege bisanzwe bigenda ndetse ngo abaturage bo muri Okoto batinye guhita bayinjiramo.Mu mirambo 4 yabonetse harimo umwe w’umuzungu.

Ikigo gishinzwe iby’indege cyatangaje ko yabuze ku mirongo y’ibyuma bigenzura indege (Radar) I Goma, hashize iminota 59 ihagurutse.

Iki kigo kivuga ko yarimo abaderevu n’abakozi bayo bane hamwe n’abandi basiviri n’abasirikare bane.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abacamanza 2 muri 64 baherutse guhabwa inshingano bigometse kuri Perezida...

Kuri uyu wa 4 Kanama 2020, Perezida Tshisekedi yarahije abacamanza...
7 August 2020 Yasuwe: 613 0

Umukozi wo muri hoteli yatwikishije shebuja amazi ashyushye

Abantu batunguwe nyuma yuko umukobwa wari umaze igihe gito ahawe akazi ko...
7 August 2020 Yasuwe: 3947 0

Reba imijyi 10 myiza cyane muri Afurika muri 2020 irimo na Kigali[AMAFOTO]

Amakimbirane, ubukene, indwara n’inzara byerekana agace gato ka Afurika,...
7 August 2020 Yasuwe: 2928 0

Uruganda rukora imodoka rwasabye imbabazi kubera ifoto yamamaza umwana ari...

Uruganda rukora imodoka rwo mu Budage rwasabye imbabazi kubera ifoto...
6 August 2020 Yasuwe: 2497 0

Umugabo yaguye mu kantu nyuma yo gusoma ikiganiro cya WhatsApp hagati...

Umugabo wubatse wafashe umugore we amuca inyuma n’umuhungu abereye muka se...
5 August 2020 Yasuwe: 20680 0

Umugabo n’umukunzi we baguye mu kimwaro no gukorwa n’isoni nyuma yo guhatirwa...

Umugabo ukomoka i Harare muri Zimbabwe, Thulani Dhlamini, yaguye mu kimwaro...
5 August 2020 Yasuwe: 7192 0