skol
fortebet

‘Kuririmba ngo wagize Noheli hari umuturanyi wishwe n’ inzara ntabwo byaba ari byiza’ Madamu wa Perezida Nkurunziza

Yanditswe: Saturday 24, Dec 2016

Sponsored Ad

Umufasha wa Perezida w’ u Burundi arasaba Abantu kubabarirana. Ikindi ngo muri iyi minsi mikuru isoza umwaka ibyo batunze bakwiye kubisangira n’ abakene.
Ibi Denise Nkurunziza yabitangaje mu butumwa busoza umwaka yatanze kuri uyu wa 23 Ukuboza 2016. Yitanzeho urugero avuga ko muri iyi minsi mikuru isoza umwaka arimo gukusanya inkunga zirimo ibiribwa bitandukanye agafasha abatishoboye. Mu bo yavuze arimo gufasha harimo abana n’ abakuze.
Denise Nkurunziza ashimangira ko muri iyi minsi mikuru (...)

Sponsored Ad

Umufasha wa Perezida w’ u Burundi arasaba Abantu kubabarirana. Ikindi ngo muri iyi minsi mikuru isoza umwaka ibyo batunze bakwiye kubisangira n’ abakene.

Ibi Denise Nkurunziza yabitangaje mu butumwa busoza umwaka yatanze kuri uyu wa 23 Ukuboza 2016. Yitanzeho urugero avuga ko muri iyi minsi mikuru isoza umwaka arimo gukusanya inkunga zirimo ibiribwa bitandukanye agafasha abatishoboye. Mu bo yavuze arimo gufasha harimo abana n’ abakuze.

Denise Nkurunziza ashimangira ko muri iyi minsi mikuru ya Noheli n’ Ubunani atari byiza ko abantu binezeza mu mitungo yabo birengagije abaturanyi babo b’ abakene.

Yagize ati “Kwirirwa uririmba ko wagize Noheli hari imfubyi yishwe n’ inzara, umupfakazi wishwe n’ inzara, cyangwa ukarya ukanywa akaryoherwa hari umuturanyi wishwe n’ inzara ntabwo byaba ari byiza”

Denise Nkurunziza akomeza avuga ko Yakobo wo muri Bibiliya yavuze ko idini y’ ukuri ari ibabarana imfubyi n’ abapfakazi akavuga ko umuntu atavuga ko ari umuntu w’ Imana igihe adafasha ababaye.

Ni mu kiganiro yahaye Ijwi ry’ Amerika dukesha iyi nkuru, Denise Nkurunziza yasabye Abarundi bahungiye mu bindi bihugu gutahuka. Yemeza ko mu Burundi hari amahoro.

Yagize ati “Abarundi bahungiye mu bindi bihugu nabashishikariza gutaha kuko mu Burundi turi amahoro, turarya tukaryama, tugatembera tugataha, turaryama tugasinzira, hari amahoro mu gihugu”

Denise Nkurunziza yakomeje asaba Abarundi guhana imbabazi avuga ko kubabarira bituma umuntu abohoka.

Ati “Birakwiye ko gusaba imbabazi no guzitanga biba ubuzima bwa buri munsi. Niyo umuntu yaba yarakwiciye ukwiye mu mubabarira kuko kutamubabarira ntabwo byatuma uwawe azuka”

Denise Nkurunziza amazina ye nyakuri ni Denise Bucumi ni umugore wa Perezida w’ u Burundi Pierre Nkurunziza. Bombi bafitanye abana batanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa