skol
fortebet

Polisi ya Uganda yategetswe kwishyura miliyoni 270 z’amashilingi umuturage yakoreye iyicarubozo

Yanditswe: Monday 15, Oct 2018

Sponsored Ad

Umuhesha w’Inkiko wa Uganda yategetse Polisi y’Igihugu kwishyura indishyi y’akababaro, Jasper Natukunda wo mu Karere ka Rukungiri, wakubiswe n’aba-Ofisiye bayo bikamuviramo ihungabana.

Sponsored Ad

Mu ibaruwa Francis yandikiye Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda ku wa 12 Ukwakira, isaba ko mu gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko, yishyura indishyi z’akababaro za miliyoni 270 z’amashilingi.

Daily Monitor yanditse ko Francis Atoke, yabitegetse nyuma y’igihe Natukunda atakamba ko akeneye amafaranga amujyana kwivuriza muri Turikiya ihungabana yagize ryatewe no gukubitwa n’abapolisi.

Polisi yari yaburanye ibwira urukiko ko itigeze ihohotera Natukunda, isaba kurenganurwa ariko ibi urukiko rubbitera utwatsi. Francis yavuze ko Natukunda yerekanye icyemezo cyo kwa muganga kigaragaza ko yakorewe iyicarubozo nk’uko byagaragajwe n’abatangabuhamya.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Emilian Kayima, yavuze ko hari uburyo bugomba kuzakurikizwa mu kwishyura ayo mafaranga igihe azaba yabonetse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa