skol
fortebet

RDC yafunze imbugankoranyambaga imiryango mpuzamahanga ikeka ikibyihishe inyuma

Yanditswe: Sunday 13, Aug 2017

Sponsored Ad

Guverinoma ya Kongo yahagaritse imbuga nkoranyambaga ku mpamvu ivuga ko ari ugukumira isakazwa ry’ amafoto n’ amashusho bigaragaza ubwicanyi bwabaye ku wa Mbere w’ icyumweru gishize bugatwererwa mu gace ka Bundu Dia Kongo.
Minisitiri ushinzwe ikoranabuhanga muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, Emery Okundji yavuze ko guhagarika imbuga nkoranyambaga ari icyemezo cyafashe gihutiye gusa avuga ko zahagaritswe by’ agateganyo.
Uyu mu Minisitiri avuga ko iki cyemezo cyafashwe mu gihe hamaze (...)

Sponsored Ad

Guverinoma ya Kongo yahagaritse imbuga nkoranyambaga ku mpamvu ivuga ko ari ugukumira isakazwa ry’ amafoto n’ amashusho bigaragaza ubwicanyi bwabaye ku wa Mbere w’ icyumweru gishize bugatwererwa mu gace ka Bundu Dia Kongo.

Minisitiri ushinzwe ikoranabuhanga muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, Emery Okundji yavuze ko guhagarika imbuga nkoranyambaga ari icyemezo cyafashe gihutiye gusa avuga ko zahagaritswe by’ agateganyo.

Uyu mu Minisitiri avuga ko iki cyemezo cyafashwe mu gihe hamaze iminsi hasakazwa ubutumwa bubiba urwango n’ amafoto n’ amashusho bihamagarira abaturage imyiryane ibintu avuga ko guverinoma y’ igihugu cye idashobora kurebera ngo iterere agati mu ryinyo.

Iki gihugu cyaherukaga gufunga imbugankoranyamba muri Mutarama 2015.

Abaharanira uburenganzira bwa muntu n’ abanyamwuga mu gukoresha izi mbuga bavuga ko nta myitwarire ihari yatuma abaturage babuzwa ubwisanzure bwo gutanga ibiterezo. Bavuga ko kuba abaturage bose bafungiwe imbuga nkoranyambaga ari ukubabuza ukwishyira ukizana.

Ikinyamakuru Afrimag dukesha iyi nkuru cyanditse ko imiryango mpuzamahanga irimo na Amnesty International isanga kuba Kongo yahagaritse imbuga nkoranyambaga hari ikindi kibyihishe inyuma guverinoma ya Kongo yagize ubwiru. Iyi miryango ivuga ko Kongo yafunze imbugankoranyambaga kugira ngo ice intege abigaragarambya banenga demukarasi y’ iki gihugu. Ikindi ngo ni ukwima abaturage urubuga rwo gutangiramo ibitekerezo bityo ntibabone uko bategura imyigaragambyo.

Aya makuru akomeza avuga ko muri iki muri Kongo hakomeje kuvuka amatsinda y’ abishyirahamwe bahujwe n’ imbuga nkoranyambaga bigatuma bahanahana amakuru. Ni ubwa kabiri Kongo ifunga imbuga nkoranyambaga kuva Perezida w’ iki gihugu yatangira kugaragarizwa ko adakwiye kugumana ubutegetsi.

Izi mbuga zifunze nyuma y’ uko hari abaturage n’ abanyamakuru b’ umwuga bagiye batabwa muri yombi mu gihe cy’ imyigaragambyo bakamburwa amatelefone afotora n’ ibyuma bifata amashusho n’ amafoto kugira ngo badasakaza amashusho n’ amafoto bigaragara uko imyigaragambyo yagenze.

Manda ya Kabiri ya Perezida Joseph Kabila arinayo yanyuma yemererwa n’ itegeko nshinga yarangiye mu mpera za 2016, kuva icyo gihe kugeza ubu nta kigaragara ko muri Kongo bitegura amatora y’ umukuru w’ igihugu nubwo imiryango mpuzamahanga itahwemye kubisaba iki gihugu.

Ibitekerezo

  • Ibyo se sibyo ba bazungu baba bashaka ngo ni Democratie! Imana ijye itekerereza u Rda n’Abanyarwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa