skol
fortebet

Uganda: Hari umutwe wigambye kwica AIGP Kaweesi ushinja igipolisi gufunga abarengana

Yanditswe: Monday 27, Mar 2017

Sponsored Ad

Nyakwigendera AIGP Kaweesi warashwe amasasu 27
Umutwe mushya wigambye ko ariwo wishe uwari Umuvugizi wa Polisi ya Uganda AIGP Felix Kaweesi ushinja polisi ya Uganda guta muri yombi abantu ibakurikiranyeho urupfu rwa Kaweesi kandi badafite aho bahuriye narwo.
The Uganda Patriotic Freedom Fighters (UPFF) washyize ahagaragara itangazo uvuga ko ariwo wishe Nyakwigendera AIGP Kaweesi, umurinzi we, ndetse n’ uwari umushoferi we. Bishwe tariki 17 Werurwe 2017.
Uwo mutwe uvuga ko igitero (...)

Sponsored Ad

Nyakwigendera AIGP Kaweesi warashwe amasasu 27

Umutwe mushya wigambye ko ariwo wishe uwari Umuvugizi wa Polisi ya Uganda AIGP Felix Kaweesi ushinja polisi ya Uganda guta muri yombi abantu ibakurikiranyeho urupfu rwa Kaweesi kandi badafite aho bahuriye narwo.

The Uganda Patriotic Freedom Fighters (UPFF) washyize ahagaragara itangazo uvuga ko ariwo wishe Nyakwigendera AIGP Kaweesi, umurinzi we, ndetse n’ uwari umushoferi we. Bishwe tariki 17 Werurwe 2017.

Uwo mutwe uvuga ko igitero cyagabwe kuri AIGP Kaweesi cyahawe izina rya “Mission 920”, ukavuga hari ibindi bitero biteganyijwe aribyo Misiyo 899, 900, 919, 921, 922, na misiyo 923.

Uwiyita umuvugizi wa UPFF, ikinyamakuru Chimpreports cyandikirwa muri Uganda cyanditse ko akoresha facebook yitwa Joseph Ssonko.

Ssonko yanditse kuri Facebook ye ko umukuru wa polisi ya Uganda IGP Kale Kayihura afunga abantu abakurikiranyweho urupfu rwa AIP Kawessi kugira ngo yereke imbaga y’ abantu ko polisi ya Uganda ishoboye kandi polisi yarangiye kera.

UPFF igaragaza urutonde rw’ ahantu hatandukanye IGP Kale Kayihura yagiye ahimba amakuru kugira ngo agaragaze ko polisi ya Uganda ikora.

Ivuga ko IGP Kale Kayihura yafashe abantu akabita abatangabuhamya ngo bage gushinja Dr Kizza Besigye kuba umuyobozi w’ inyeshyamba za People’s Redemption Army bakamutamaza, ngo bamwe barimo kuborera muri gereza ya Luzira abandi UPFF yarabatorokesheje.

Uwo mutwe uvuga ko Kayihura avuga ko abishe bafunze yarangiza akavuga ko bakomeje gukora ubwicanyi.

Uti “IGP Kayihura ahamiriza Isi ko yataye muri yombi abishi nyabo ba Maj. Kiggundu, ariko yabwiye abagiye gushyingura Kaweesi ko abishe Kiggundu ari nabo bishe Kaweesi. Abishe Kiggundu bishe Kaweesi bavuye muri gereza?”

Mu cyumweru kibanzira igishize IGP Kayihura yavuze ko abishe abantu bakomeye muri Uganda batawe muri yombi uretse abishe umushinjacyaha mukuru wa Leta Joan Kagezi.

Mu muhango wo gushyirwa AIGP Kaweesi, IGP Kayihura yatangaje ko umwe mu bacyekwaho kwica AIGP Kaweesi yatawe muri yombi agerageza gucikira muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

UPFF igaragaraza ko abo polisi ya Uganda yataye muri yombi ibakurikiranyeho uruhare mu rupfu rwa Kaweesi bakomeje kwambikwa isura mbi busa kuko ntaho bahuriye narwo.

Twishe Kaweesi- UPFF

Mu itangazo UPFF yashyize ahagaragara tariki 25 Werurwe yahamije ko ariyo yishe Kaweesi kandi ko abagize UPFF batakoreshe moto zisanzwe nk’ uko byatangarijwe abaturage.

UPFF iti “Ntabwo twakoresheje moto zihendutse, moto twakoreshe ziboneka gake muri Uganda twazigereranya na moto zikoreshwa mu masiganwa. Kuvuga ko twakoresheje moto ni ukugaragaza ko tutari ku rwego rwo gukora misiyo iri ku rwego rwo hejuru nk’ iriya”

Ababonye uko ubwo bwicanyi bwagenze babwiye itangazamakuru ko abo bicanyi baje kuri moto bakitambika mu muhanda basa n’ abarimo gusana moto yabapfiriyeho nyamara bategereje ko AIGP Kaweesi asohoka mu rugo.

UPFF ivuga ko umukuru wa Polisi IGP Kayihura nawe ari mu bo uwo mutwe uzica ariko ngo ntabwo ariwe ukurikiyeho kuko uwo mutwe ushaka ko abanza agahangana n’ ibindi biteye ubwoba.

Ubwo Chimpreports yavugishaga umuvugizi musha wa Polisi ya Uganda Asan Kasingye imubaza kuri UPFF Kasingye yaratunguwe avuga ko ari ubwa mbere yumvise UPFF.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa