skol
fortebet

Ukwiyongera kw’abayoboke bo mu ishyaka rya CNL guteye ubwoba abayoboke b’ishyaka rya Nkurunziza

Yanditswe: Tuesday 04, Jun 2019

Sponsored Ad

Ishyaka rishya rya CNL rya Agathon Rwasa rikomeje kunguka abayoboke ku bwinshi nyuma yo gufungura icyicaro mu mujyi wa Bujumbura,ibintu bikomeje gutera ubwoba abo mu ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD FDD.

Sponsored Ad

Ishyaka rya CNL rikomeje kubaka ibiro mu bice bitandukanye mu gihugu cy’Uburundi ariyo mpamvu Abarundi bakomeje kurigana ku bwinshi.

Ikinyamakuru UBM News cyatangaje ko aba bayoboke ba CNL bari kwiyongera bikomeye mu bice bitandukanye cyane kubera ko perezida wabo Agathon Rwasa nawe asigaye asura ibice bitandukanye afungura ibiro.

Mu minsi ishize nibwo Agathon Rwasa yafunguye ibiro ahitwa Rumonge ashimira abayoboke be ishyaka bahorana ndetse abasaba kwihanganira ihohoterwa baterwa n’abo mu ishyaka rya CNDD FDD riri ku butegetsi.

Mu mezi ashize nibwo benshi mu bayoboke ba CNL bagiye bataka ko bahohoterwa n’abo mu ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD FDD,ariko ngo uku gutotezwa ntacyo kubatwaye kuko ubu bakomeje kwiyongera.

Mu mwaka utaha nibwo hari amatora y’umukuru w’igihugu uzasimbura Nkurunziza Petero wavuze ko ataziyamamaza.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa