Umudepite uhagarariye leta ya Minessota yemeje ko perezida Trump azeguzwa vuba

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 17 September 2019 Yasuwe: 2811

Ilhan Omar umudepite uhagarariye leta ya Minnesota muri Amerika avuga ko ari ikibazo cy’igihe gusa naho kweguza Perezida Trump byo bigomba kubaho.

Ubushakashatsi buheruka kwerekana ko abanyamerika 6 ku 10 batekereza ko perezida wabo adakwiye kweguzwa.

Madamu Omar we avuga ko ari ikibazo cy’igihe bizabera gusa naho ubundi Bwana Trump agomba kweguzwa, nubwo bwose bizakorwa ku bushake bw’abaturage.

Mu kiganiro yahaye CNN mu ijoro ry’ejo kuwa mbere, uyu mugore wavukiye i Mogadishu usanzwe atumvikana na Bwana Trump, yavuze ko na Perezida Richard Nixon ajya kweguzwa ari uku byari bimeze.

Yavuze ko ku gihe cya Nixon abaturage benshi batari babishyigikiye, ati:" Abaturage ubu yenda koko ntibabyemera ariko uko iperereza rigaragaza amakuru bazagenda bahindura uruhande".

Madamu Omar avuga ko bikwiye ko abanyamerika bahabwa amakuru ku "byaha n’imyitwarire mibi" bya perezida mu gihe yari muri uyu mwanya kugira ngo bumve impamvu akwiye kweguzwa.

Mu cyumweru gishize, akanama k’ubutabera muri Amerika kafashe umwanzuro wo gutangiza iperereza ku bishinjwa Bwana Trump,

Ibi byafashwe nk’ikimenyetso cyo gutangira inzira yo kumweguza.

Uyu munsi haratangira kumvwa mu ruhame Corey Lewandowski wari ushinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza bya Bwana Trump.

Byitezwe ko bimwe mu bizavugirwa muri iri perereza bishobora kugaragaza ibyaha byakozwe na Bwana Trump bikaganisha ku kweguzwa.

Inkuru ya BBC

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Burundi: Umugabo washinjwaga kugaburira inyeshyamba muri Kongo yiciwe muri...

Umugabo wafunzwe ku cyumweru taliki ya 13 Ukwakira 2019 azira kugaburira...
16 October 2019 Yasuwe: 1998 0

Perezida Museveni ati "Abashyigikira amoko murakajya mu kuzimu"

Perezida Museveni yasabye abayobozi ba Sudani y’Amajyepfo gushyira imbaraga...
16 October 2019 Yasuwe: 1036 0

Kim Jong-un yatereye umusozi ’udasanzwe’ ku ifarashi ajya mu mwiherero

Umutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru Kim Jong-un yatereye umusozi wa mbere...
16 October 2019 Yasuwe: 2690 0

Perezida Kagame yakiranywe urugwiro muri Centrafrique[AMAFOTO]

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari muri Repubulika ya...
15 October 2019 Yasuwe: 3069 0

Hitabajwe Ingabo zirinda Perezida Museveni mu itangwa ry’ibizamini...

Mu gihugu cya Uganda ubwo hatangizwaga ibizamini by’abanyeshuri barangiza...
15 October 2019 Yasuwe: 3313 0

Amerika yafatiye ibihano abayobozi ba Turkia kubera kugaba ibitero mu...

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zafatiye ibihano minisiteri ebyiri zo muri leta...
15 October 2019 Yasuwe: 905 1