skol
fortebet

Umusirikare wa Gambia akurikiranyweho gushaka kwica Perezida Barrow

Yanditswe: Monday 13, Feb 2017

Sponsored Ad

Umusirikare wahoze arinda Yahya Jammeh wari Perezida wa Gambia yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa imbunda mu masengesho yari yitabiriwe na Perezida mushya w’ iki gihugu Adama Barrow ku wa Gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2017.
Ikinyamakuru Sunday cyanditse iyi nkuru kivuga ko uyu musirikare afite ipeti rya sergeant, yitwa Baboucarr Njie. Uyu musirikare wafatiwe mu musigiti witwa King Fahd mu murwa mukuru wa Gambia Banjul ngo yari afite imbunda nto yo mu bwoko bwa Positori uretse iyi mbunda (...)

Sponsored Ad

Umusirikare wahoze arinda Yahya Jammeh wari Perezida wa Gambia yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa imbunda mu masengesho yari yitabiriwe na Perezida mushya w’ iki gihugu Adama Barrow ku wa Gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2017.

Ikinyamakuru Sunday cyanditse iyi nkuru kivuga ko uyu musirikare afite ipeti rya sergeant, yitwa Baboucarr Njie. Uyu musirikare wafatiwe mu musigiti witwa King Fahd mu murwa mukuru wa Gambia Banjul ngo yari afite imbunda nto yo mu bwoko bwa Positori uretse iyi mbunda kandi ngo uyu musirikare yari afite magazine yuzuye amasasu.

Inzego z’ ubuyobozi za Gambia zirimo gukurikirana iby’ iki kibazo ngo hamenyekanye ikihishe inyuma yo kuba uyu musirikare yari yitwaje imbunda mu musigiti, gusa birakekwa ko yari agambiriye kwica Perezida Barrow.

Sergeant Baboucarr Njie ni umwe mu basirikare barindaga Yahya Jammeh akiri Perezida wa Gambia.

Perezida Barrow yageze ku butegetsi bwa Gambia nyuma yo gutsinda Yahya Jammeh wari umaze imyaka 22 ayoboye Gambia. Ni mu matora y’ umukuru w’ igihugu yabaye tariki ya Mbere Ukuboza umwaka ushize wa 2016.

Yahya Jammeh yabanje kwanga kurekura ubutegetsi bituma Perezida Barrow agirwa inama yo guhungira muri Senegal tariki 15 Mutarama 2017.

Perezida Barrow yagarutse mu gihugu cye nyuma y’ amasaha make uwari Perezida Yahya Jammeh ahungiye muri Guinee Equatorial.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa