skol
startimes

Umuyobozi mukuru wa McDonald’s yirukanwe ku kazi kubera gukundana n’umukozi

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 4 November 2019 Yasuwe: 1678

Kompanyi ya McDonald’s icuruza ibyokurya yirukanye umuyobozi mukuru wayo Steve Easterbrook kubera ko yakundanye n’umwe mu bakozi b’iyi kompanyi.


Iyi kompanyi itegura ibiribwa bifatwa ako kanya [fast food company] izwi cyane ku isi, ivuga ko urwo rukundo rwabo rwari ku bwumvikane ariko Bwana Easterbrook "yarenze ku mategeko y’iyi kompanyi".

Mu butumwa yandikiye abo bakoranaga, uyu mugabo ukomoka mu Bwongereza ntiyihakanye urwo rukundo kandi yemeye ko ari ikosa.

Ati: "Kubera ibigenderwaho n’iyi kompanyi, ndemeraya n’inama y’ubuyobozi ko iki ari igihe cyanjye ngo nikomereze".

Bwana Easterbrook w’imyaka 52, watandukanye n’uwo bashakanye, yakoreye bwa mbere McDonald’s mu 1993 nk’umuyobozi wayo i Londres mbere yo kuzamurwa mu ntera.

Mu 2013 yagizwe umuyobozi wayo mu Bwongereza no mu majyaruguru y’Uburayi, mu 2015 nibwo yagizwe umuyobozi mukuru wa McDonald’s ku isi.

Uyu mugabo yagize uruhare rukomeye kuvugurura serivisi n’ibiribwa bitangwa na McDonald’s ndetse no kongera inyungu yayo ku isi.

Kuwa gatanu nibwo inama y’ubuyobozi y’iyi kompanyi yatoye yemeza ko Bwana Easterbrook asezererwa ndetse agahita anegura mu nama y’ubuyobozi bwayo.

Amategeko y’iyi kompanyi abuze abayobozi gukundana n’abo bakoresha.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble sezibera

    Iyo uri Manager mu company ugakundana n’abakobwa cyangwa abagore,nta kabuza bigira ingaruka kuli company.Ikibazo nuko bibera muli Companies nyinshi zo ku isi,bikajyana ku busambanyi.
    Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu,butera ibibazo byinshi bikomeye : Inda zitateganyijwe,Gufungwa,Sida,kwica cyangwa kwicwa,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi hafi ya bose basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Nabwo hazarokoka abantu bake nkuko byagenze igihe cya Nowa.

    November 2019

Inzindi nkuru

Igitero cya Maï-Maï Bakata-Katanga cyahitanye benshi i Lubumbashi gikomeje...

Nyuma y’igitero cy’inyeshyamba za Maï-Maï Bakata-Katanga, benshi mu Bakongomani...
29 September 2020 Yasuwe: 602 0

Burundi: Umutwe w’inyeshyamba wa Red-Tabara watamaje Perezida Evariste...

Nyuma gato y’uko Perezida w’u Burundi, Gen. Maj. Evariste Ndayishimiye...
26 September 2020 Yasuwe: 4261 0

Pasiteri Sergei uvuga ko ari Yesu Kirisitu wagarutse mu Isi yatawe muri...

Mu gihugu cy’Uburusiya, Pasiteri Sergei Torop uvuga ko ari Yesu Krisitu...
25 September 2020 Yasuwe: 1612 0

Abagande bari bashyizwe ku rutonde rw’abagombaga gucyurwa banze kuva mu...

Abagande 114 mu bari mu baheze mu Rwanda kubera icyorezo cya Covid-19,...
25 September 2020 Yasuwe: 1679 0

Congo:Radio RPE yafunze imiryango kubera iterabwoba ryinshi ry’inyeshyamba

Guhera ku wa Gatandatu ushize, Radio RPE (Radio du Peuple pour son...
23 September 2020 Yasuwe: 477 0

Urubanza rwa Paul Rusesabagina ruzakurikiranwa n’ikigo cy’Abavoka...

Ikigo cy’Abavoka b’Abanyamerika baharanira Uburenganzira bwa Muntu cyatangaje...
23 September 2020 Yasuwe: 1139 1