Venezuela: Batatu baguye mu myigaragambyo yamagana Perezida wabo

20 April 2017. | Mu mahanga | 0 Ibitekerezo | Tuyishime Emmanuel
  • Venezuela: Batatu baguye mu myigaragambyo yamagana Perezida wabo

Ababarirwa mu bihumbi n’ibihumbi batavuga rumwe na Leta y’igihugu cya Venezuela bari mu myigaragambyo ikomeje guhitana bamwe abandi ikabakomeretsa.

Abantu batatu barimo umusore, umugore n’ ushinzwe umutekano baguye muri iyo myigaragambyo.

Umusore waguye mu myigaragambyo mu murwa wa Caracas, Umugore agwa mu mu mujyi wa San Cristobal hafi y’umupaka wa Colombia naho uwari ashinzwe yarasiwe mu majyepfo ya Caracas.


Abatavuga rumwe na Leta ya Venezuela barasaba amatora mashya y’umukuru w’igihugu banasaba ko Nicolas Madura yakwegura

Nk’ uko BBC yabitangaje, kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mata Ababaturage babarirwa mubihumbi bahuriye mu gikorwa cy’imyigaragambyo basaba ko haba amatora y’umukuru w’igihugu cya Venezuela ndetse abanyapolitiki bose batavuga rumwe na Leta bafunzwe bagafungurwa. Ni mugihe Umukuru w’iki gihugu cya Venezuela we abashinja kugaba ibitero no kuvogera abashinzwe umutekano (police).

Henrique Capriles uyoboye aba batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igihugu cya Venezuela yavuzeko ibi bikorwa by’imyigaragambyo barikubikora barengera ejo hazaza h’igihugu cyabo ndetse no guharanira ubwigenge bwa kabiri dore ko ngo ubukungu bwa Venezuela buri gusubira inyuma buri munsi.

Uretse ibyo kandi ngo n’ ifaranga ryaho ririmo gusubira inyuma, ndetse n’ibicuruzwa mpuzamahanga ku masoko bikaba byasubiye hasi cyane ku buryo bikomeje guhangayikisha abaturage ba Venezuela cyane aba batavuga rumwe n’ ubutegetsi.

Ibikorwa by’imyigaragambyo mu murwa mukuru wa Venezuela, Caracas

Tanga Igitekerezo