skol
fortebet

Abarundi benshi bagaragaje uko bakiriye imperekeza y’ikirenga yasabiwe Perezida Nkurunziza

Yanditswe: Thursday 23, Jan 2020

Sponsored Ad

Kuwa 21 Mutarama 2020 nibwo inteko ishinga amategeko y’Uburundi yemeje ko Perezida Nkurunziza agomba guhabwa imperekeza ya miliyari y’Amafaranga y’Uburundi n’utundi turuh dutandukanye.
Benshi mu Barundi bavuze ku nkuru yakozwe na BBC kuri izi mperekeza za Nkurunziza bavuze ko aya mafaranga ayakwiriye cyane ko yemeye kuva ku butegetsi neza.
Nta wundi muyobozi w’u Burundi urahabwa kwitwa Umutegetsi w’Ikirenga" ngo anahabwe miliyari y’amafaranga y’u Burundi nk’imperekeza avuye mu mirimo ye, ni (...)

Sponsored Ad

Kuwa 21 Mutarama 2020 nibwo inteko ishinga amategeko y’Uburundi yemeje ko Perezida Nkurunziza agomba guhabwa imperekeza ya miliyari y’Amafaranga y’Uburundi n’utundi turuh dutandukanye.

Benshi mu Barundi bavuze ku nkuru yakozwe na BBC kuri izi mperekeza za Nkurunziza bavuze ko aya mafaranga ayakwiriye cyane ko yemeye kuva ku butegetsi neza.

Nta wundi muyobozi w’u Burundi urahabwa kwitwa Umutegetsi w’Ikirenga" ngo anahabwe miliyari y’amafaranga y’u Burundi nk’imperekeza avuye mu mirimo ye, ni igikorwa bamwe bashimye abandi baranenga.

Mu gihe hasigaye amezi ane ngo amatora y’umukuru w’igihugu mu Burundi abe, bamwe bavuga ko ibi bishimangira ko Perezida Nkurunziza yaba koko ataziyamamaza nk’uko yabivuze ahubwo azajyana imperekeza itubutse n’icyubahiro kirenze.

Umushinga w’itegeko watanzwe n’inteko ishinga amategeko niwemerwa ukaba itegeko uzaba ureba n’abandi bategetsi bazasimbura perezida Nkurunziza bazatorwa.

Uretse Melchior Ndadaye wishwe mu 1993, nta wundi mu bayoboye u Burundi urebwa n’iri tegeko kuko bamwe bagiyeho kuri ’coup d’état’ abandi bagashyirwaho ku bwumvikane bwa politike.

Aba bagiyeho ku bwumvikane bw’abanyapolitike inteko yavuze ko ibyo bo bazagenerwa bizigwaho nyuma.





Ibitekerezo byatanzwe ku nkuru ya BBC byagaragaje ko benshi bashyigikiye imperekeza ya Nkurunziza

Ibitekerezo

  • Harya ngo Africa izatera imbere??Wapi.Ibi nabyo ni ugusahura igihugu witwaje ko ukiri ku butegetsi ariko witegura kubuvaho.Ikindi kandi,murabona ko iri tegeko rireba presidents b’Abahutu gusa.Bisobanura ko ritareba Buyoya,Bagaza na Micombero b’abatutsi.Ahubwo rikareba president Ndadaye w’umuhutu.Ikibabaje nuko uyu Nkurunziza yiyita ko ari umurokore.Nta mukristu nyawe wakora ibi byo kuronda amoko no gusahura igihugu gikennye.Nonese niba ba Buyoya barakoze coup d’état,Nkurunziza we yishe abantu bangana iki mu ntambara yamugejeje ku butegetsi?Nibe na bariya bakoze Coup d’état ntabwo babanje kumena amaraso.Ufata ubutegetsi abanje kurwana,aba yarishe abantu benshi mu ntambara,harimo inzira-karengane nyinshi.

    Harya ngo Africa izatera imbere??Wapi.Ibi nabyo ni ugusahura igihugu witwaje ko ukiri ku butegetsi ariko witegura kubuvaho.Ikindi kandi,murabona ko iri tegeko rireba presidents b’Abahutu gusa.Bisobanura ko ritareba Buyoya,Bagaza na Micombero b’abatutsi.Ahubwo rikareba president Ndadaye w’umuhutu.Ikibabaje nuko uyu Nkurunziza yiyita ko ari umurokore.Nta mukristu nyawe wakora ibi byo kuronda amoko no gusahura igihugu gikennye.Nonese niba ba Buyoya barakoze coup d’état,Nkurunziza we yishe abantu bangana iki mu ntambara yamugejeje ku butegetsi?Nibe na bariya bakoze Coup d’état ntabwo babanje kumena amaraso.Ufata ubutegetsi abanje kurwana,aba yarishe abantu benshi mu ntambara,harimo inzira-karengane nyinshi.

    WOWE SEYOBOKA ?? HARYA AHO IWANYU IRWANDA BIMEZE GUTE ??? MENYA IBYIWANYU IBYABARUNDI UBIBAREKERE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa