skol
fortebet

Amatora ya Perezida w’ u Bufaransa: Ntibyoroshye kumenya uratorwa

Yanditswe: Sunday 23, Apr 2017

Sponsored Ad

Aba uko ari batanu nibo bahatanira kwicara ku ntebe y’ umukuru w’ u Bufaransa
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Mata 2017, Igihugu cy’ u Bufaransa cyazindukiye mu matora y’ umukuru w’ igihugu yo gushaka Perezida uzakorera mu ngata Perezida Francois Hollande. Abakurikiranira hafi politiki y’ iki gihugu bavuga ko ariyo matora ya mbere mu myaka ishize bikomeye kumenya ushobora kuyatsinda.
Ibipimo by’amajwi byerekanaga mbere yuko amatora aba ko hafi 30% by’abatora bari batarahitamo uwo (...)

Sponsored Ad

Aba uko ari batanu nibo bahatanira kwicara ku ntebe y’ umukuru w’ u Bufaransa

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Mata 2017, Igihugu cy’ u Bufaransa cyazindukiye mu matora y’ umukuru w’ igihugu yo gushaka Perezida uzakorera mu ngata Perezida Francois Hollande. Abakurikiranira hafi politiki y’ iki gihugu bavuga ko ariyo matora ya mbere mu myaka ishize bikomeye kumenya ushobora kuyatsinda.

Ibipimo by’amajwi byerekanaga mbere yuko amatora aba ko hafi 30% by’abatora bari batarahitamo uwo bazatora.

Batatu mu bakandida bakomeye - Emmanuel Macron, Marine le Pen na Jean-Luc Melenchon - bose bazwi nk’abanyapolitiki badakomeye cyane.
Uwo bahanganye - Francois Fillon - we yakoze imirimo myinshi yo mu rwego rwa ministri muri leta mu myaka 20 ishize.

Nta numwe muri abo bane byitezwe ko ari bubone amajwi ahagije yatuma ahita atsinda.
Bityo rero abakandida babiri baza ku isonga nibo bazahangana mu kiciro cya kabiri mu byumweru bibiri biri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa