skol
fortebet

Besigye yatunguye benshi ashyira ‘Giriyaje z’inzu’ ku modoka ye-AMAFOTO

Yanditswe: Friday 17, Nov 2017

Sponsored Ad

Col Dr. Kizza Besigye wahoze ari umuganga wihariye wa Perezida Museveni Yoweli akaba atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, kugeza ubu yafashe icyemezo cyo kongera uburinzi bwe abinyujije mu gushyira giriyaje z’inzu ku modoka ye ikunze kwibasirwa n’abashinzwe umutekano.
Uyu mugabo ukunze gufungwa agafungurwa ahanini bitewe n’imvururu aba yateje muri Uganda, yafashe iki cyemezo nyuma y’uko bimwe mu birahure by’imodoka ye byangijwe n’abashinzwe umutekano nk’uko Chimpreports yabyanditse.
Iyi modoka (...)

Iyi modoka yibara ry’umweru ifite ibirango,UAN 661V; amafoto aragaragaza ko impande zose zasudiriweho giriyaje kuburyo kuyinjiramo cyangwa se kumena ibirahure n’ibindi bitakorohera buri wese wabigerageza.

Ibirahure by’imbere n’ibyuma byose biriho giriyaje nk’uko amafoto Dr Kiiza Besigye yashyize hanze abigaragaza.Ngo ni umwanzuro yafashe nyuma yo gushyamirana n’abashinzwe umutekano inshuro zirenga 10 mu gace ka Mbarara.

Umuvugizi wa polisi muri Rwizi, Samson Kasasira, aherutse gutangaza y’uko kuwa kabiri w’iki cyumweru,Besigye yashyamiranye n’inzego z’umutekano imodoka ye ndetse n’izindi zikangirika bikomeye.

Abayoboke be bishimiye iki gikorwa Besigye yakoze bizeye ko umutekano we urinzwe cyane.
REBA AMAFOTO:

Iyi modoka yakomeje kwibasirwa inshuro nyinshi n’abapolisi bagerageza kumuta muri yombi

Ibitekerezo

  • Ibya Besigye biteye agahinda.Ibyiza nuko yareka politike.Inshuro amaze gufungwa ntizibarika.Ni kimwe na ba Tsivangirayi bo muli Zimbabwe.Imana ishaka ko abakristu nyabo bativanga mu byisi.Ariko kubera ko politike ituma abantu bakira vuba,usanga bayitabira cyane,ntibite kubyo Yesu yasize adusabye yuko tugomba gushaka ubwami bw’imana,aho kwijandika mu byisi.Abajya muli politike,usanga ibyerekeye imana ntacyo bibabwiye.Bibeshya ko padiri na pastor aribo bireba gusa.Noneho bapfa,bakababeshya ko bitabye imana bakemera.Mu gihe bible ivuga ko abibera mu byisi gusa batazazuka ku munsi w’imperuka.Besigye nareke ibya politike.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa