skol
fortebet

Biravugwa ko Leah Karegeya wari ukuriye akanama k’impuguke muri RNC yeguye

Yanditswe: Tuesday 14, Jan 2020

Sponsored Ad

Madame Leah Karegeya wari ukuriye akanama k’impuguke muri RNC biravugwa ko yasezeye ku nshingano ze muri uyu mutwe utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda.

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko uyu mugore wa Nyakwigendera Patrick Karegeya yari amaze iminsi atameranye neza na Gen.Kayumba Nyamwasa,bapfa ikibazo cy’ibura rya Ben Rutabana no kuba Kayumba akora ibintu wenyine.

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Rwanda Tribune abitangaza, musaza wa Leah Karegeya witwa Frank Ruhinda yemeje aya makuru mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Uganda.

Aya makuru yo kwegura kwa Leah Karegeya aramutse ari impamo bishobora kuba intandaro yo gusenyuka kwa RNC, kuko benshi mu mpunzi bari bafitiye icyizere uyu mutegarugori ku buryo imisanzu myinshi yatangwaga muri RNC yavaga ku bamushigikiye, indi ikava mu kigega cyari cyaritiriwe UMURAGE WA RWIGARA cyari cyarashinzwe na Ben Rutabana. Kuva aho Rutabana aburiwe irengero cyahise gisenyuka.

Abakurikiranira hafi politiki bavuga ko aho Ben Rutabana aburiye, ikibyimbye cyahise kimeneka, umuriro uraka muri RNC ku buryo iri shyaka Leta y’u Rwanda yise umutwe w’iterabwoba muri iki gihe rifite ibibazo byinshi.

Leah Karegeya aje akurikiye guhagarikwa kwa Komite nyobozi ya RNC muri Canada,ihagarikwa ry’umuvugizi w’uyu mutwe n’ibindi bibazo bitandukanye byagiye bivugwa mu binyamakuru.

Ibitekerezo

  • Yatekereje neza kureka ibya politike kubera ko byamuteza ibibazo.Benshi bagiye muli politike bahuye n’akaga ndetse bamwe bahasiga ubuzima.Nubwo kujya muli politike benshi bibakiza.Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi: Kubeshya,amacakubiri,amacenga,amatiku, ruswa,Intambara,gufunga abo mutavuga rumwe,ubwicanyi,inzangano,kwikubira ibyiza by’igihugu,Gutonesha bene wanyu,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike n’Intambara zibera muli iyi si,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi .Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom Come). Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite,kandi bukure mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa