skol
Kigali
startimes

Bobi Wine ari mu byishimo byinshi byo kwakira ibihangange birimo Jose Chameleone mu ishyaka rye

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 August 2020 Yasuwe: 2401

Umuhanzi akaba n’umudepite, Robert Kyagulanyi Ssentamu,ari mu byishimo byinshi byo kwakira ibyamamare bitandukanye mu ishyaka rya National Unity Platform aho kuri uyu munsi yakiriye abantu 11 bo mu nteko ishinga amategeko n’abandi barimo n’umuhanzi w’icyamamare,Jose Chameleone.


Abadepite baje mu ishyaka rya Bobi Wine ni Hon. Mpuuga Mathias, Hon. Medard Lubega Sseggona, Hon. Betty Nambooze Bakireke, Hon. Muhammad Muwanga Kivumbi, Hon. Joseph Ssewungu Gonzaga, Hon. Allan Sewanyana, Hon. Veronica Nanyondo, Hon. Moses Kasibante, Hon. Sempala Kigozi, Hon. Florence Namayanja and Hon. Robina Sentongo.

Abayobozi bandi baje muri National Unity Platform barimo umuyobozi w’akarere ka Wakiso Matia Lwanga Bwanika, Dr. Abed Bwanika, Hon. Michael Mabikke n’umuhanzi w’icyamamare, Jose Chameleone.

Bobi Wine wamaze kwiyemeza kuzahangana na Perezida Yoweli Kaguta Museveni abinyujije kuri Twitter ye yagize ati “Muri iki gitondo twishimiye kwakira abagize inteko ishinga amategeko 11 n’abandi bayobozi batandukanye.Aba bayobozi bumva ibyo abaturage bo hasi bavuga.Twahuje imbaraga kugira ngo twubake igihugu cyacu.”

Mu kwezi kwa 11 biteganyijwe ko komisiyo y’amatora ari bwo izemeza ‘kandidatire’ z’abashaka guhatanira uwo mwanya.

Ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda riherutse kwemeza ko umukuru waryo Yoweri Kaguta Museveni ariwe uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe umwaka utaha.

Nta gutungurana kwabaye kuko umunyamabanga mukuru wa NRM yari aherutse kuvuga ko muri iryo shyaka nta muntu wagaragaje ubushake bwo guhatana na Bwana Museveni.

Kuri Twitter, perezida Museveni w’imyaka 75 ugiye kwiyamamariza manda ya gatandatu, yahise avuga ko “mu gihe nyacyo, azatangaza gahunda ye n’imigabo n’imigambi afite”.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Andrew

    Reka dutegereze turebe uko bizagenda.andrew Uganda

    2 months ago

Inzindi nkuru

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubutabera, Amb Solina Nyirahabimana...

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubutabera, Amb Solina Nyirahabimana...
21 October 2020 Yasuwe: 2637 0

Perezida Trump na Joe Biden babwiwe ko bazajya bazimirizwa mikoro igihe...

Mu kiganiro mpaka giteganyijwe kuwa kane hagati y’abakandida Donald Trump na...
20 October 2020 Yasuwe: 782 0

Guinea: Cellou Dalein Diallo utavuga rumwe n’ubutegetsi yitangaje ko...

Cellou Dalein Diallo utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Guinea yitangaje ko ari...
20 October 2020 Yasuwe: 352 0

U Burundi bwabeshyuje ibyo guhiga abantu bose bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda...

Minisiteri y’Umutekano mu Burundi, yahakanye ibiherutse gutangazwa ko...
18 October 2020 Yasuwe: 1556 0

Abaturage bo mu Burundi batashywe n’ubwoba nyuma y’imbunda zahawe...

Mu Ntara ya Cibitoke iri mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’u...
17 October 2020 Yasuwe: 2674 0

Perezida Trump yivuguruje ku mwanzuro yaherukaga gufata mu kiganiro mpaka...

Perezida Donald Trump wa Amerika n’uwo bagiye guhatana mu matora Joe Biden...
16 October 2020 Yasuwe: 1528 0