skol
fortebet

Burundi: Haravugwa ibinogo byatawemo abantu bagera ku 2500

Yanditswe: Saturday 25, Feb 2017

Sponsored Ad

Musenyeri Jean Louis Nahimana
Mu gihugu cy’ u Burundi hashobora kuba hari ibinogo byatawemo abantu bagera ku bihumbi bibiri na magana atanu(2500) bishwe kuva myaka 45 ishize.
Ibi byatangarijwe I Bujumbura kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2017 mu nama yateguwe n’ ishyirahamwe riharanira ukuri no kubanisha Abarundi CVR.
Iryo shyirahamwe ryatangaje ko rigiye gutangira ibikorwa byo gushakisha ibyo binogo.
Aloys Batungwanayo wakoze ubushakashatsi ku binogo rusange, avuga ko guhera mu (...)

Sponsored Ad

Musenyeri Jean Louis Nahimana

Mu gihugu cy’ u Burundi hashobora kuba hari ibinogo byatawemo abantu bagera ku bihumbi bibiri na magana atanu(2500) bishwe kuva myaka 45 ishize.

Ibi byatangarijwe I Bujumbura kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2017 mu nama yateguwe n’ ishyirahamwe riharanira ukuri no kubanisha Abarundi CVR.

Iryo shyirahamwe ryatangaje ko rigiye gutangira ibikorwa byo gushakisha ibyo binogo.

Aloys Batungwanayo wakoze ubushakashatsi ku binogo rusange, avuga ko guhera mu 1962 mu Burundi hagiye haba ubwicanyi bw’ amoko abishwe bakajugunywa mu binogo rusange.

Avuga ko mu bushakashatsi yakoze yasanzwe hari ibinogo rusange byatawemo abahutu, ibinogo rusange byatawemo abatutsi hakaba n’ ibihumbi byajugunywemo ayo moko yombi.

Nyuma yo kwicwa kwa Melchior Ndadaye mu 1993, Aloys Batungwanayo avuga ko nabwo hagaragaye ibinogo rusange.
Musenyeri Jean Louis, umuyobozi w’ ishyirahamwe CVR, avuga ko kunywanisha Abarundi bishoboka bidaciye bitabaye ngombwa ko bica mu nzira y’ ubutabera.

Atanga urugero ku ntara ya Ruyigi aho avuga ko abanyagihugu babashije kongera gushirahamwe babifashijwemo na kiliziya gatorika

Src: BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa