Kigali

Burundi: Nyabenda wari wizeye kuzahagararira CNDD FDD mu matora ya Perezida yaguye mu gihombo cy’ibirori byo kwishimira insinzi yari yateguye ntibimuhire

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 January 2020 Yasuwe: 11329

Umurwanashyaka ukomeye wa CNDD FDD,Pascal Nyabenda yahuye n’igihombo gikomeye yatewe nuko yateguye ibirori bikomeye yizeye ko azatoranywa na Perezida Nkurunziza kuzamusimbura ku butegetsi bikarangira amutenguhye agahitamo Gen.Evariste Ndayishimiye.



Nkuko amakuru aturuka I Burundi abitangaza, Pascal Nyabenda,uyobora inteko ishinga amategeko mu Burundi,yari yizeye ko ariwe uratoranywa kuzahagararira ishyaka CNDD FDD mu matora ya perezida ateganyijwe kuwa 20 Gicurasi 2020 ariko byarangiye akubise igihwereye.

Bivugwa ko ku munsi w’amatora,Bwana Nyabenda yari yamaze kwishiramo ko atorwa ndetse akaba yari yateguye ababyinnyi bo kumubyinira ku Cyumweru taiki ya 26 Mutarama 2020 ubwo habaga amatora ya CNDD FDD.

Mu rugo iwabo aho akomoka I Bubanza,Nyabenda ngo yari yararitse abantu ngo baze kwishimana nawe ndetse abasaba no kwenga inzoga ariko byarangiye atsinzwe.

Kugeza ubu,uyu munyapoitiki ngo ari mu gahinda kenshi kuko yananiwe kwakira ko mugenzi we Gen.Evariste Ndayishimiye yamutsinze kuri uyu mwanya ukomeye mu ishyaka.

Gen. Evariste Ndayishimiye w’imyaka 52, wavukiye muri komine Giheta y’intara ya Gitega mu mwaka wa 1968 niwe watowe mu nama idasanzwe y’abarwanashyaka ba CNDD FDD yabaye ku cyumweru gishize.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Kamayirese

    Abo babyina mbere umuziki utaratangira binyibukije abari bishyize mu myanya ngo bahiritse Peter Nkurunziza bamwe champagnes bazujuje ngo bari buze kuzituritsa mu ntsinzi.Bararize na nubu sinziko bari bahora.

    3 weeks ago
  • chat_bubble Polo

    Uyu na we arizize, ni gute ubyina mbere y’umuziki???? cyakora no mu Rwanda iyo amatora yegereje hari ababa bishyize mu myanya yewe bakaba banimuka bakava mu Ntara bakaza iKigali ngo bagiye kuba ba Depite, hanyuma bigahinduka ku munota wa nyuma bagaseba, ni byiza gutegereza kugeza final irangiye. umuntu ubyina mbere y’umuziki n’ubundi yakoreka Igihugu.

    3 weeks ago

Inzindi nkuru

Perezida Museveni yatangaje Abanyarwanda atazigera arekura

Ku mugoroba wo kuwa Gatanu taiki ya 21 Gashyantare 2020, Museveni yabwiye...
23 February 2020 Yasuwe: 25648 0

Abadepite muri Amerika baburiwe ko Uburusiya buri kwivanga ngo Trump...

Inzego z’ubutasi za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zaburiye ko Uburusiya buri...
21 February 2020 Yasuwe: 2086 0

Uganda yahagaritse Pasiporo ya Mukankusi uri mu buyobozi bwa...

Igihugu cya Uganda cyamaze gutangaza ko cyahagatse Pasiporo ya Charlotte...
21 February 2020 Yasuwe: 3542 1

Burundi: Abatavuga rumwe na Leta baheze I Kampala bategereje ko Nkurunziza...

Umugabo witwa Jérémie Ngendakumana yatangaje ko we n’abandi bahunze ubutegetsi...
18 February 2020 Yasuwe: 2469 0

Gen.Ndayishimiye Evariste uzahagararira CNDD FDD mu matora ya perezida...

Umunya politike uherutse gutorerwa kuzahagararira ishyaka rya CNDD FDD mu...
17 February 2020 Yasuwe: 5014 0

Burundi: Agathon Rwasa niwe watorewe kuzahagararira ishyaka CNL mu matora...

Uwashinze ishyaka rya CNL,Bwana Agathon Rwasa ninawe wamaze kwemezwa...
16 February 2020 Yasuwe: 1628 0