skol
fortebet

Impunzi z’ Abarundi zasabwe gufatira urugero kuri Ntibantunganya wahoze ari Perezida watahutse ntiyicwe

Yanditswe: Thursday 15, Dec 2016

Sponsored Ad

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi irimo PISC na CAPES+ yahamagariye impunzi z’iki gihugu aho ziherereye mu bihugu bituranyi byose gufatira urugero ku itahuka ry’uwahoze ari perezida w’u Burundi, Sylvestre Ntibantunganya wafashe icyemezo cyo guhunguka.
Iyi miryango yasabye imbunzi z’Abarundi aho ziherereye hose gufatira ku rugero rwo kuba na Sylvestre Ntibantunganya yatashye ntihagire umukoraho bityo nazo zigataha zikajya gufasha abandi kubaka bundi bushya igihugu.
Iyi (...)

Iyi miryango yanasabye Abanyapolitiki bahunze kuri ubu bakaba bari gukorera politiki mu mahanga ko batahuka bagatangira imyiteguro y’andi matora ya perezida azaba mu mwaka wa 2020.

Mu Burundi hari hari ubwoba bwinshi bikanga ko Ntibantunganya ashobora kuza agasanga leta yiteguye kumwica cyangwa kumufunga ariko batunguwe no kubona uyu mugabo yarakiriwe neza ndetse leta ikamwifuriza kugaruka neza nyuma y’amezi 6 ari mu buhungiro.

Ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri leta mu Burundi ryanasabye impunzi z’Abarundi gufatira urugero ku mibereho mibi zibayemo mo bihugu bitandukanye aho zahungiye bityo zikaba zarekera kumvira abazizeza ibitangaza bashaka kuziriraho.

Umwe mu bayobozi b’iri huriro yagize ati “Kubabarira bikwiye gukomeza kubabera nyambere mu byo bakora byose, mukwiye mwese gutahuka mukagaruka mu gihugu nk’uko ayobozi bacu bahora babibasaba”

Sylvestre Ntibantunganya akigera mu Burundi kuri uyu wa 13 Ukuboza 2016, inama y’itangazamakuru mu Burundi yahise yandika itangazo rimuha ikaze mu gihugu yahoze ayobora.

Ntibantunganya yahunze igihugu cy’u Burundi mu kwezi kw agatanu 2016, yari amaze iminsi yibera mu Bubiligi, uyu mugabo akigera mu Burundi yanze kugira icyo atangariza itangazamakuru gusa abemerera ko azabavugisha mu kiganiro azategura mu gihe cya vuba.

Ntibantunganya yatahutse mu gihe umuhuza mu bibazo by’u Burundi Benjamin Mpaka akomeje kugaragaza ko Abarundi bakwiye kuyoboka perezida Nkurunziza bakareka kwirirwa bamurwanya kandi abayobora.

Kuva imvururu zakwaduka mu Burundi, abantu barenga 300,000 nibo bazwi baba mu buhunzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa