skol
fortebet

Menya uko Perezida Trump agambiriye gukorana na bimwe mu bihugu byo muri Afurika

Yanditswe: Friday 28, Apr 2017

Sponsored Ad

Kuva yagera ku butegetsi Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump yagiye aganira n’ abayobozi bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi barimo abakuru b’ ibihugu n’ abandi. Ikinyamakuru Umuryango kigiye kubagezaho ibyo Perezida Trump yaganiriye n’ abakuru b’ ibihugu byo muri Afurika birimo Misiri, Kenya, Afurika y’ Epfo, Tunisia n’ ibindi bitandukanye
Misiri
Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’ Amerika Donald Trump yahuye bwa mbere na Perezida wa Misiri Marshall Abdul Fattah al-Sisi muri Nzeli (...)

Sponsored Ad

Kuva yagera ku butegetsi Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump yagiye aganira n’ abayobozi bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi barimo abakuru b’ ibihugu n’ abandi. Ikinyamakuru Umuryango kigiye kubagezaho ibyo Perezida Trump yaganiriye n’ abakuru b’ ibihugu byo muri Afurika birimo Misiri, Kenya, Afurika y’ Epfo, Tunisia n’ ibindi bitandukanye

Misiri

Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’ Amerika Donald Trump yahuye bwa mbere na Perezida wa Misiri Marshall Abdul Fattah al-Sisi muri Nzeli 2016, bongeye kuvugana nyuma gato y’ itorwa rya Perezida Trump. Umubano wabo ukomeje gukura uhereye ubwo Perezida Trump yarahiriraga inshingano z’ umukuru w’ igihugu, icyo gihe Perezida Sisi yasuye Perezidansi y’ Amerika ku nshuro ya mbere kuva yagera kubutegetsi.

Imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu yanenze Perezida Trump kuba arimo kwiyegereza Perezida Sisi bivugwa ko yaba afite uruhare mu bwicanyi bwaguyemo abagera ku 1000 mu gihugu cye.

Leta zunze ubumwe z’ Amerika yo ivuga ko Trump arimo kwiyegereza Misiri kubera ko igaragaraza ko ifite ubushake bwo kurwanya umutwe wa ISIS wiyitirira idini ya Islam.

Perezida Sisi ashimira Trump ko ari umuntu usobanukiwe neza ibihugu by’ Abarabu. Sisi ashaka ko ubufasha mu bya gisirikare bufite agaciro ka miliyari na miliyoni 300 z’ amadorali y’ Amerika Leta zunze ubumwe z’ Amerika iha misiri buri mwaka bukomeza.

Mu ntangiriro za Mata 2017, Perezida Trump yageneye Misiri ubutumwa bw’ akababaro nyuma y’ ibitero bibiri byagabwe byagabwe ku nsengero muri icyo gihugu bikavutsa ubuzima abatari bake.

Icyo gihe Trump yongeyeho ati “Perezida Al Sisi ndamwizereye araza kubitunganya neza"

Kenya

Umubano wa Kenya na Leta zunze ubumwe z’ Amerika usa n’ aho utazaba mwiza ku ngoma ya Trump nk’ uko wari umeze ku butegetsi bwa Barack Obama ukomoka muri Kenya.

Kuva yagera ku butegetsi Trump amaze kuvugana n’ abakuru b’ ibihugu byo muri Afurika birimo Misiri, Afurika y’ Epfo, Nigeria, Tunisia na Kenya. Aganira na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, Trump yashimiye Kenya uruhare igira mu guhangana na Al shabaab binyuze mu muryango w’ Afurika yunze ubumwe.

Ku ikubitiro hari habanje kuvugwa ko Amerika igiye kwirukana abanyakenya ibihumbi 90 bari muri Amerika badafite ibyangombwa gusa kugeza ubu ntabwo birakorwa.

Libya

Nta mutegetsi wa Libya uravugana na Trump gusa Libya ni kimwe mu bihugu byiganjemo abayisilamu bifite abaturage bakumiriwe n’ itegeko rya Trump mu kwinjira ku butaka bwa Leta zunze ubumwe z’ Amerika.

Amerika niyo yari inyuma umugambi wahitanye Uwari Perezida wa Libya Col Muammar Gaddafi muri 2011. Abarwanyi ba ISIS baherutse gutangaza ko barimo gucura umugambi wo guteza abavuyo muri icyo gihugu nyamara Trump ntacyo aravuga ku migambi ye mu bijyanye no guhangana na ISIS muri Lybia.

Nigeria

Muri Gashyantare uyu mwaka Trump yavuganye kuri telefone na Perezida wa Nigeria Muhamadu Buhari. Trump ashimira Buhari imbaraga ashyira mu kurwanya iterabwoba ndetse yemera ko Amerika igiye korohereza Nigeria kubona intwaro zo gukomeza urugamba rwo guhangana na Boko Haram.

Somalia

Perezida Trump ntabwo aravugana n’ umutegetsi wa Somalia, gusa Somalia ni kimwe mu bihugu bifite abaturage bakumiriwe n’ itegeko rya Trump ryo gukumira abimukira ku butaka bw’ Amerika.

Muri uku kwezi (Mata) Amerika yatangaje ko igiye kohereza muri Somalia abasirikare bo gutoza umutwe uzahangana na Al shaabab yazengereje abaturage ba Somalia. Ni ku nshuro ya mbere Amerika igiye kohereza muri Somalia abasirikare bo guhangana na Al Shabaab.

Afurika y’ Epfo

Perezida Trump uvuga ko yakundaga byimazeyo Nelson Mandela yavuganye na Perezida w’ Afurika y’ Epfo Jacob Zuma. Perezidansi ya Leta zunze ubumwe z’ Amerika yatangaje ko abakuru b’ ibihugu byombi baganiriye mu mahirwe y’ ishoramari rishingiye ku bucuruzi aho Afurika y’ Epfo yavuze ikorerwamo na kampani zigera kuri 600.

Sudan

Sudan nayo na muyobozi wayo uravugana na Perezida Trump, gusa nayo iri ku rutonde rw’ ibihugu bifite abaturage bakumiriwe ku butaka bwa Leta zunze ubumwe z’ Amerika.

Trump avuga ko itegeko rikumira abimukira yarishyizeho ku mpamvu z’ umutekano nyamara inkiko zo mu gihugu zimaze kuritesha agaciro inshuro ebyiri bitewe n’ uko Trump ataraba gusobanura ishingiro ry’ iryo tegeko.

Tunisia

Byaratunguranye kuba Tunisia itaragaragaye ku rutonde rw’ ibihugu bikumiriwe n’ itegeko rya Perezida Trump ku butaka bwa Leta zunze ubumzwe z’ Amerika kuko nk’ uko BBC yabitangaje Tunisia ari kimwe mu bihugu bifite abaturage benshi bakora na ISIS.

Nubwo bimeze gutya ariko Perezida Trump agaragaza ko ashyize imbere gushyirahamwe na Tunisia bagafatanya urugamba rwo kurwanya umutwe w’ iterabwoba wa ISIS. Mu kiganiro Trump yagiranye na Perezida wa Tunisia Beji Caid Essebsi yashimye Tunisia imbaraga ishyira mu kurwanya iterabwoba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa