skol
fortebet

Mushiki wa Ben na bagenzi be 3 birukanwe muri RNC banze kuyivamo

Yanditswe: Friday 20, Dec 2019

Sponsored Ad

Mushiki wa Ben Rutabana witwa Tabitha Gwiza na bagenzi be 3 barimo Simeon Ndwaniye, wari Umuhuzabikorwa wa RNC mu karere ka Windsor, Jean Paul Ntagara, wari Umuhuzabikorwa wungirije w’Intara ya Canada, umubitsi w’intara ya Canada, Bwana Achille Kamana,banze kuva mu ishyaka rya RNC riherutse kubirukana.

Sponsored Ad

Kuwa 8 Ukuboza 2019 nibwo umuhuzabikorwa Mukuru wa RNC yasohoye itangazo rivuga ko abayobozi bane ba RNC muri Canada birukanwe burundu kubera gusiga icyasha ishyaka ariko aba nabo basohoye itangazo rivuga ko badakozwa ibyo kuva mu ishyaka.

Mu itangazo ryakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru bitandukanye, ryo ku wa 17 Ukuboza 2019, aba bantu uko ari Bane bandikiye Umuhuzabikorwa mukuru wa RNC, Jerome Nayigiziki, bamugaragariza ko badakozwa ibyo kubirukana.

Bagira bati "Nyuma yo gusuzuma ibyemezo mwadufatiye, twafashe umwanzuro wo kubigaya kandi tukabitesha agaciro kuko mwafashe ibyemezo bidakurikije inzira n’amategeko agenga Ihuriro Nyarwanda mu bireba stati ndetse n’amategeko ngengamyitwarire.

Turi abanyamuryango b’Ihuriro Nyarwanda ku bushake bwacu kandi ntabwo duteganya guteshuka ku nshingano zacu. Bityo, tuzakomeza kunenga imikorere mibi kandi tunuzuza inshingano zacu mu mucyo".

Tabitha Gwiza mushiki wa Rutabana,yavuze ko impamvu nyamukuru zateye bombori bombori muri RNC ari ibura rya musaza we ndetse n’ikibazo cy’amafaranga yatswe abayobozi bo muri Canada adasobanutse.

Madamu Gwiza yavuze ko mu nama nshingwabikorwa y’abantu umunani (8) ihagarariye RNC muri Canada, bane muri bo ari bo birukanwe kuko "bamaganye amafuti yariho akorerwa mu ntara ya Canada".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa