skol
fortebet

Perezida Trump yashinje Obama kumwumviriza kuri telefone

Yanditswe: Saturday 04, Mar 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yashinje uwo yasimbuye, Barack Obama kumwumviriza kuri telefone ngo akaba yarabikoze mu minsi mike mbere yo gutsinda amatora kwe.
Mu butumwa yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter, Trump yavuze ko ‘bikabije’ kubona Perezida Obama yaramwumvirizaga akomeza avuga ko urukiko rwahakanye iby’icyo gikorwa. Yagize ati “ Nta cyagaragaye.Ntibikwiye!”
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Perezida Trump atigeze atanga amakuru arambuye ku kirego yatanze cyangwa (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yashinje uwo yasimbuye, Barack Obama kumwumviriza kuri telefone ngo akaba yarabikoze mu minsi mike mbere yo gutsinda amatora kwe.

Mu butumwa yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter, Trump yavuze ko ‘bikabije’ kubona Perezida Obama yaramwumvirizaga akomeza avuga ko urukiko rwahakanye iby’icyo gikorwa. Yagize ati “ Nta cyagaragaye.Ntibikwiye!”

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Perezida Trump atigeze atanga amakuru arambuye ku kirego yatanze cyangwa ngo asobanure urukiko yiyambaje urwo ari rwo.

Ubutegetsi bwa Obama kandi bushinjwa kuba we ubwe yarashakishije uburyo bwo gukurikirana rwihishwa ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Trump ndetse akaza no kubigeraho akaba yarakomeje kugenzura n’abo ku ruhande rwa Trump numwo nta kibi yabashije kubona nyuama agatanga amabwiriza ku rwego rushinzwe umutekano w’igihugu kugeza amakuru yose amwerekeye ku bagize guverinoma.

Gusa kugeza uyu munsi ntacyo Obama yari yatangaza ku byo ashinjwa na Donald Trump.

Ben Rhodes, wari umujyanama wa Obama mu bijyanye na politiki y’ububanyi n’amahanga wanamwandikiraga imbwirwaruhame yasubije ubutumwa bwa Trump avuga ko nta muperezida wategeka iyumvirizwa rya telefone kandi ko ibyakozwe byari bigamije kurengera abaturage kimwe na we(Trump).

Abandi ba-democrates bavuze ko niba kumviriza telefone byarabayeho, byakagombye kuba byari bishingiye ku kuba ubucamanza bwarasanze hari icyaha cyari kirimo gikorwa.

Ubutegetsi bwa Trump bukomeje guhura n’igitutu cyo kuba yaragiranye imikoranire n’ubutegetsi bw’u Burusiya mbere na nyuma y’amatora y’umwaka ushize.

Trump yemeza ko Obama ari we uhamwa no kwivanga mu bikorwa by’amatora aho kuba u Burusiya kandi ko ibikorwa bye bikwiye gukorwaho iperereza.

Ati “ Ndamutse nshyizeho umunyamategeko mwiza yakuramo urubanza rwiza kandi rugaragaza ko Obama yumvirije telefoni yanjye mu Ukwakira mbere y’amatora.”

Ibirego Trump ashinja Obama bikurikiye ibyo yavuze ku wa Kabiri w’icyumweru gishize ko Obama yenyegezaga imyigaragambyo ishingiye kuri politiki hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi kandi birakurikira ibyavuzwe na Mark Levin usigaye ushinzwe igenamigambi mu biro by’umukuru w’igihugu, wavuze ko hakwiye gukorwa icyo yise iperereza ku mitegekere ya Obama n’ibyo yakoze mu minsi ye ya nyuma kugira ngo ace intege Trump.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa