Kigali
dnd

US yimye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran VISA yo kwitabira inama ya UN

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 7 January 2020 Yasuwe: 3425

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran, Mohammad Javad Zarif,yatangaje ko Leta zunze ubumwe za Amerika zamwimye Visa yo kwitabira inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe umutekano ku isi I New York kuri uyu wa kane tariki 08 Mutarama 2020.



Minisitiri Mohammad Javad Zarif yatangaje ko US yamukomanyirije kujya muri iyi nama mu rwego rwo kwirinda ko yayitamaza.

Yagize ati “Baratinya ko umuntu yabavamo agashyira hanze ukuri.”

Ibi Minisitiri Zarif yabitangaje mu gihe igihugu cye cya Iran cyitegura gushyingura Qassem Soleimani wishwe na US kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.

Ibi bihugu byombi birimo kurebana ay’ingwe nyuma y’urupfu rw’uyu mujenerali wafatwaga nk’umuyobozi wa Kabiri wa Iran.

Mu masezerano ya 1947 UN,igihugu cy’Amerika nicyo cyemerewe guha abahagarariye ibihugu by’amahanga za VISA zo kwinjira muri iyi nama gusa Leta ya Washington ivuga ko itatanga iyi VISA kubera impamvu zirimo umutekano,iterabwoba n’amategeko mpuzamahanga.

Umuvugizi wa UN, Stephane Dujarric yanze kugira icyo atangaza ku kwimwa visa k’uyu munya Iran.

Zarif yari mu bemerewe kwitabira iyi nama mbere y’uko Soleimani yicwa ariko nyuma y’urupfu rwe bahise bamwima VISA aho bikekwa ko byakozwe mu rwego rwo kwirinda ko anenga byeruye Leta zunze ubumwe za Amerika ku rupfu rwa Soleimani.
.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

U Rwanda rwafunguye ambasade mu gihugu cya Maroc [AMAFOTO]

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 15 Mutarama 2020,I Rabat muri Maroc hafunguwe...
15 January 2020 Yasuwe: 2261 0

Larousse yashinjwe gukoresha imvugo ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi...

Umwunganizi w’Ihuriro ry’Abanyarwanda batuye mu Bufaransa (Communauté...
15 January 2020 Yasuwe: 887 0

Iran yafunze uwayisebeje agashyira hanze amashusho agaragaza Uko yarashe ya...

Irani yatangaje ko yafunze umuntu wafashe amashusho agaragaza uko ya ndege...
15 January 2020 Yasuwe: 4006 0

Biravugwa ko Leah Karegeya wari ukuriye akanama k’impuguke muri RNC...

Madame Leah Karegeya wari ukuriye akanama k’impuguke muri RNC biravugwa ko...
14 January 2020 Yasuwe: 6548 1

Minisitiri w’intebe wa Ethiopia yasubije Trump wavuze ko atari akwiriye...

Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yagize icyo avuga ku...
13 January 2020 Yasuwe: 2994 0

Abakandida ba CNDD FDD bazavamo usimbura Perezida Nkurunziza batangiye...

Abarwanashyaka ba CNDD FDD bakomeje kuba mu gihirahiro cy’umukandida...
13 January 2020 Yasuwe: 5514 2