skol
fortebet

Nigeria: Hafashwe umuceri ukoze muri plasitiki wari ugiye gucuruzwa

Yanditswe: Thursday 22, Dec 2016

Sponsored Ad

Ikigo gishinzwe imisoro muri Nigeria cyatangaje ko bafashe imifuka 102 yarimo umuceli wa "plastique" wari ugiye gucuruzwa muri iki gihe iminsi mikuru yegereje.
Umuyobozi ushinzwe za gasutamo mu mujyi wa Lagos, Haruna Mamudu yavuze ko uwo muceri w’umukorano wari ugiye gucuruzwa. Nk’uko BBC yabitangaje, Haruna yavuze ko uwo muceri umatira iyo umuntu awutetse ku buryo “Imana yonyine ari yo izi uko byari kugenda” iyo abantu baramuka bawuriye.
Nta wuzi neza aho iyo mifuka y’umuceri ukozwe muri (...)

Sponsored Ad

Ikigo gishinzwe imisoro muri Nigeria cyatangaje ko bafashe imifuka 102 yarimo umuceli wa "plastique" wari ugiye gucuruzwa muri iki gihe iminsi mikuru yegereje.

Umuyobozi ushinzwe za gasutamo mu mujyi wa Lagos, Haruna Mamudu yavuze ko uwo muceri w’umukorano wari ugiye gucuruzwa. Nk’uko BBC yabitangaje, Haruna yavuze ko uwo muceri umatira iyo umuntu awutetse ku buryo “Imana yonyine ari yo izi uko byari kugenda” iyo abantu baramuka bawuriye.

Nta wuzi neza aho iyo mifuka y’umuceri ukozwe muri "plastique" yaturutse, gusa umuceri nk’uwo wagaragaye mu Bushinwa mu mwaka ushize. Muri Nigeria Umuceri ni ibiribwa bikundwa n’abantu benshi nk’uko bikunze kumera mu bihugu birimo abayoboke benshi b’idini ya Islam.

Kugeza ubu iperereza riri gukorwa ngo hamenyekane ingano y’uyu muceli waba umaze kugurishwa, ikigo gishinzwe imisoro kikaba cyaburiye abantu bose kwirinda ibikorwa nk’ibyo bitwikiriye iminsi mikuru.

Mamudu ntiyasobanuye uko uwo muceri wa plastique wakozwe, ariko yavuze ko iyo mifuka yanditseho ko ari umuceri wa mbere mwiza mu gihe utekeshejwe itomati, mu cyongereza byanditseho ngo "Best tomato rice".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa