skol
fortebet

Burundi: Abagabo 3 bakatiwe imyaka 30 bazira gutera amabuye imodoka ya Perezida Ndayishimiye

Yanditswe: Sunday 09, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ibinyamakuru byo mu Burundi biratangaza ko abantu batatu bashinjwaga gushaka kwica Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, Evariste NDAYISHIMIYE, bakatiwe igifungo cy’imyaka mirongo itatu.

Sponsored Ad

Aba bantu 3 bakoreye amahano ahitwa Musave, zone na komine Kayanza mu ntara ya Kayanza, ubwo bateraga amabuye imodoka zitwara Umukuru w’Igihugu.
Ibi byabaye kuwa 05 Kanama 2020 ubwo Perezida Ndayishimiye Evariste yari yaramutse agenderera iyo ntara muri gahunda yihaye yo gusura hirya no hino mu gihugu.

Ntiharamenyekana icyatumye aba bantu batera amabuye izi modoka zari zitwaye perezida Ndayishimiye uherutse gushyiraho Leta yise “Leta mbyeyi,Leta nkozi.”

Kuwa Kane tariki ya 07 Kanama 2020,ubwo yari mu ntara ya Kirundo,Perezida Evariste Ndayishimiye yatangaje ko igihugu cye kidashaka umubano mwiza n’u Rwanda muri iki gihe aho yarushinje uburyarya.

Yagize ati “Ntibishoboka ko igihugu kivuga ko gishaka gukundana n’u Burundi kirimo kwiyorobeka,cyashyize ihwa mu nzira ngo turihonyore.Gikoreshe uburyarya.

Kera kugira ngo umuryango ugirane umubano mwiza n’undi, iyo umwana yakoraga ikibi agahungira mu wundi muryango,wahitaga ubaza uwo avukamo uti "ko uyu mwana aje iwanjye n’amahoro?hanyuma ababyeyi be bakavuga bati “asize yononye mu rugo,muzane tumuhane.Abo bashaka ubushuti ku Burundi nibabanze baduhe abo bakoze amarorerwa tubacire urubanza.Nta Murundi wagizweho ingaruka na biriya byago bya 2015,uzatekana atabonye ababikoze bahanwe kuko iminsi yose basaba ubutabera.

Kuwa kane Kamena 2020 nibwo urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga mu Burundi rwemeje ko Gen.Evariste Ndayishimiye wo mu ishyaka CNDD-FDD ariwe wegukanye intsinzi mu matora ya Perezida,Abadepite n’abayobozi ba Komini yabaye ku wa 20 z’ukwezi kwa gatanu 2020.

Amajwi y’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu Burundi yatangajwe,yerekanye ko Gen. Evariste Ndayishimiye wa CNDD-FDD yagize 68,72%; agakurikirwa na Agathon Rwasa wa CNL wagize 24,19%.

Ibitekerezo

  • Nge mbona impamvu bamuteye amabuye nuko ibyo bari bamwiteze cyane nko guhindura ibyananiye nkurunziza nawe bamaze kubona ko atazabishobora

    Iyaba ari mu Rwanda baba bahise baraswa.

    ubundi rero imyaka 3 nimike ari mu RWANDA bakurasa kandi mubyukuri ntiwaba urenganye gusa i burundi baracyubahiriza amategeko umuntu akabanza agacibwa urubanza ntiyicwe atageze imbere y’ubutabera naho mu RWANDA wicwa unambaye amapingu bakabeshya ko wirutse cyangwa wiyahuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa