Libya: Umuhungu wa Gaddafi arahigwa bukware n’urukiko rwa ICC
Yanditswe: Thursday 15, Jun 2017
Saif al-Islam Gaddafi (ibumoso) na Se Muammar Gaddafi
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC rwatangaje ko rushakisha Saif al_Islam Gaddafi, umuhungu wa Muammar Gaddafi. Ubu buheta bwa Gaddafi, Saif, ari mu buhungiro nyuma yo kumara imyaka 6 afunzwe.
ICC irashinja uyu mwene Gaddafi ibyaha bw’ubwicanyi n’ibyaha byibasiye inyoko muntu yakoze mu gihe se Muammar Gaddafi yageragezaga guhangana n’abamurwanyaga ari nabyo byamuviriyemo urupfu no kurindimuka k’ubutegetsi bwe..
Umushinjacyaha mukuru (...)

Umushinjacyaha mukuru w’urukiko rwa ICC, Fatou Bensouada, yavuze ko yahamagariye Leta ya Libya ndetse n’ibidi bihugu guhita bita muri yombi Mr. Gaddafi kugira ngo urukiko rusuzume neza iby’irekurwa rye.
Umuhungu wa Gaddafi yafunzwe kuva muri 2011 hanyuma kuwa Gatanu w’icyumweru cyashize arekurwa hashingiwe ku mategeko.
Muri 2015 urukiko rwa Tripoli rwari rwakatiye urwo gupfa uyu mwene Gaddafi kubera ibyaha by’intambara n’ubwicanyi yakoreye abarwanyaga ubutegetsi bwa se.
Saif w’imyaka 44 yari umutoni kuri se Gaddafi ndetse ni na we wari utegerejweho kuzaragwa umurage w’ingoma ya se.
Ibitekerezo
iyi nayinjyirwa rukiko ubu irashaka atavuga ibyabo bazungu mura gapuuuu twarabamenye abanyafrica ubu turi kwijyira ubwacu
ABAZUNGU BARASETSA ! BISHE SE NONE NUMWANA WA RUSIGAYE NGO BARAMUSHAKA ! UBWO IWABO BATAMWISHE UMUZUNGU ARUMVA AHOMBYE .
Isemwaramwivuganye Nonemurashanuwomwanawasigayemumurwango Ibinu america Nubufaratsa Twebweabanyafrica Ntitubyibagiwe. Naprezida Obama ukomokamurafricayatubere yumuswa Uburibiyaibayarateyimbere Arikokuberubusambobwabanyaburayi Yewewaburayiwe Africaniyoibatunze .