skol
fortebet

Umusirikare wiciye abantu muri resitora yakatiwe urwo gupfa

Yanditswe: Monday 15, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko Rwisumbuye rwa Goma rwakatiye igihano cy’urupfu Endondo Engulu, umusirikare wo mu cyiciro cya 2 wo mu ngabo zirinda Perezida.

Sponsored Ad

Uyu musirikare yahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi no kwangiza ibikoresho by’intambara, ahabwa igihano cy’urupfu no kwishyura indishyi imiryango y’abishwe afatanyije na Leta ye.

Igihano kimaze gutangazwa, imiryango y’abiciwe bari bitabiriye iburanisha, basabye ko iki gihano cyakorwa vuba kugira ngo n’abandi bagizi ba nabi bacike intege.

Ku mugoroba wo ku ya 9 Mata 2024, Endondo Engulu, aherekejwe na mugenzi we w’umusirikare wari wambaye imyenda ya gisivili, bagiye muri resitora.

Amaze guhabwa ibyokurya,yafashe telefone y’umukiriya. Abajijwe na nyir’ubwite impamvu ayitwaye, uyu musirikare yahise arasa,yica nyiri resitora kimwe n’undi mukiriya.Yarashe kandi na mugenzi we, na we apfira aho.

Iperereza ryakozwe na bagenzi be bahuriye mu mutwe umwe bageze aho byabereye,ryatumye uyu Endondo Engulu ashyikirizwa ubutabera nyuma y’iki gikorwa cy’urugomo.

Amakuru yurupfu rw’abo basivile batatu yavugaga ko barasiwe muri Quartier ya Majengo, mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 10/04/2024, aho bari bagiye muri restaurant gufata ifunguro.

Uyu kandi nyuma yo gukatirwa urwo gupfa,yaciwe amande angana na 150$.

Guverinerinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yategetswe kwishyura umuryango wa buri muntu wiciwe ibihumbi mirongo itanu by’amadorali y’Amerika ($ 50.000).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa