skol
fortebet

APR FC yavuze ku gahimbazamusyi ka miliyoni 35 FRW bivugwa ko yemereye abakinnyi ngo batsinde Rayon Sports

Yanditswe: Thursday 19, Dec 2019

Sponsored Ad

Uyu munsi ku mbuga nkoranyambaga hiriwe amakuru avuga ko abasirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda basuye abakinnyi ba APR FC kuri uyu wa kabiri taliki ya 18 Ukuboza 2019,hanyuma bakabemerera agahimbazamusyi ka miliyoni 35 Frw kugira ngo batsinde mukeba Rayon Sports.

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa APR FC binyuze ku muvugizi wayo, Kazungu Claver, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko aya makuru ari ibihuha aho yemeje ko abakinnyi basanzwe bahembwa buri kwezi kandi ku gihe ku buryo batategerwa gutsinda umukino.

Ati "APR FC ihembera igihe abakinnyi bayo ikanabaha ibyo ibagomba biri mu masezerano nta kindi. Ntabwo abakinnyi ba APR FC bakeneye andi mafaranga kugira ngo batsinde Rayon Sports cyangwa indi kipe.’’

Kazungu yavuze ko ubwo abakinnyi basurwaga n’abasirikare bakuru, yari gahunda yo kubamurikira Umugaba Mukuru w’Ingabo mushya, Gen. Kazura Jean Bosco bitari mu rwego rwo kubashyiriraho amafaranga yo gutsinda Rayon Sports.

Ati "Abakinyi ba APR FC bamurikiwe Umugaba Mukuru w’Ingabo mushya, Gen Kazura Jean Bosco ntabwo yari gahunda yo kubashyiriraho amafaranga kugira ngo bazatsinde umukino wa Rayon.’’

APR FC imaze iminsi yitegurira umukino wa Rayon Sports i Shyorongi,nkuko isanzwe ibigenza no ku yindi mikino.

APR FC niyo iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 34, irashaka kwesura uyu mukeba Rayon Sports irusha amanota atatu kugira ngo iyanikire mu mikino y’igice kibanza cya shampiyona.

Kuwa Gatandatu w’iki Cyumweru nibwo aya makipe yombi akomeye mu Rwanda azesura mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa