skol
fortebet

Burundi: Perezida Ndayishimiye yagaragaye ateruye ingurube yo koroza abaturage

Yanditswe: Tuesday 22, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye,yongeye guca ibintu hirya no hino ubwo yafotorwaga ateruye ingurube yo koroza abaturage bo mu gihugu cy’u Burundi.

Sponsored Ad

Perezida Ndayishimiye umaze igihe gito ayoboye u Burundi,akomeje kugaragara asabana n’abaturage be aho yanagaragaye asangira na bamwe urwagwa.

Tariki ya 01 Kanama 2020,Perezida Evariste Ndayishimiye yari I Gitega muri komini Giheta, mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wahariwe Ama commune wanabereye mu ma komini yose agize igihugu cy’u Burundi.

Icyo gihe Gen. Evariste Ndayishimiye, yagaragaye yikoreye ijerekani y’urwagwa anarusangira n’abaturage, ubwo yifatanyaga na bo muri ibi birori byo kwizihiza umunsi w’amakomine.

Mbere y’uyu munsi,umukuru w’igihugu yagaragaye ari kuvuza ingoma n’abakaraza mu Burundi hizihizwa umunsi mukuru wo gushyigikirana.

Uwo munsi kandi, Perezida Ndayishimiye yagaragaye yikoreye umufuka urimo ituro yageneye abaturage bo muri Komini Giheta mu ntara ya Gitega ari nako umufasha we Angelique Ndayishimiye nawe yari afashe igiseke.

Perezida Ndayishimiye n’umuryango we bari bitwaje ibyokurya bitandukanye bageneye abaturage b’ahitwa Musama muri Komine Giheta.

Muri Mata ubwo Perezida Ndayishimiye yiteguraga amatora nabwo yagaragaye yikoreye umufuka urimo imfashanyo yahaye abahuye n’umwuzure waturutse ku mvura nyinshi yaguye mu Gatumba mu ntara ya Bujumbura.

Kuwa kane Kamena 2020 nibwo urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga mu Burundi rwemeje ko Gen.Evariste Ndayishimiye wo mu ishyaka CNDD-FDD ariwe wegukanye intsinzi mu matora ya Perezida,Abadepite n’abayobozi ba Komini yabaye ku wa 20 z’ukwezi kwa gatanu 2020.

Amajwi y’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu Burundi yatangajwe,yerekanye ko Gen. Evariste Ndayishimiye wa CNDD-FDD yagize 68,72%; agakurikirwa na Agathon Rwasa wa CNL wagize 24,19%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa