skol
fortebet

Burundi: Umugore wa Gen.Evariste Ndayishimiye uhabwa amahirwe yo gusimbura perezida Nkurunziza yabaye iciro ry’imigani kubera ibyo yatangaje

Yanditswe: Friday 28, Feb 2020

Sponsored Ad

Umugore wa Gen.Evariste Ndayishimiye uzahagararira ishyaka rya CNDD FDD mu matora ya perezida ateganyijwe mu Burundi kuwa 20 Gicurasi 2020 aherutse gutangaza ko kuba yaratembereye mu Butaliyani inuma nyinshi zikamwurira izindi zikamukikiza ari ikimenyetso cy’uko Imana iri kumwe n’u Burundi.

Sponsored Ad

Kuwa Gatatu nibwo umugore wa Evariste Ndayishimiye yagize ati :" Kuba Inuma zinsanga aho nibereye zikanyurira izindi zikankikiza , n’ikimenyetso cy’agakiza n’amahoro mu Burundi."

Abarundi bakunze gutemberera mu mahanga bakimara kumva aya magambo, basetse cyane uyu mugore bavuga ko nubwo abibona nk’igitangaza ariko ari ibintu bisanzwe kuko ngo I Burayi haba inuma nyinshi zikunze kurira abantu zitarobanuye.

Bamwe bashimye uyu mugore abandi bo bamufata ko atangiye kwiyemera kubera ko umugabo we ahabwa amahirwe menshi yo kuba perezida w’u Burundi, banemeza ko ngo mu bice byo gutembereramo mu bihugu by’I Burayi, inuma ziba ari nyinshi ku buryo uwahatembereye wese izo numa zimwurira ,izindi nyinshi zikamukikiza.

Umwe yagize ati: "Ubu wamaze kwigira Maman Burundi (First Lady), nutsindwa amatora uziyahura.”

Abandi bantu bakomeje gushinja uyu mugore wa Evariste ko yamaze kwakira ko umugabo we yatsinze amatora kandi ataraba bamusaba kugabanya amarere.

Amakuru avuga ko atari ubwa mbere uyu mugore wa Evariste Ndayishimiye inuma iturutse mu kirere ikamugwaho ngo no mu mwaka ushize ubwo yari mu Burundi, inuma yaramanutse imugwa ku mutwe iimutoranyije mu bandi bagore benshi bari barikumwe.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa