skol
fortebet

Himba, ubwoko bw’abagore bakaraba rimwe mu buzima bwabo!

Yanditswe: Friday 01, Sep 2017

Sponsored Ad

Himba ni ubwoko bw’abantu batuye mu majyaruguru y’igihugu cya Namibia mu ntara yitwa Kunene. Abaturage bagize ubu bwoko bagera ku 50.000.
Himba bisobanuye abantu basabiriza. Ariko se kubera iki bitiriwe iri zina?
Mu myaka y’1980, batewe n’amapfa 90% by’amatungo harimo amashyo y’inka, imikumbi y’ihene bari batunze birapfa.
Babonye inzara ibarembeje batangira kujya bahungira mu gihugu bya Angola ndetse no bindi bice bihaturiye n’uko bahakura iri zina ry’abantu basabiriza bitewe nuko bagendaga (...)

Sponsored Ad

Himba ni ubwoko bw’abantu batuye mu majyaruguru y’igihugu cya Namibia mu ntara yitwa Kunene. Abaturage bagize ubu bwoko bagera ku 50.000.

Himba bisobanuye abantu basabiriza. Ariko se kubera iki bitiriwe iri zina?

Mu myaka y’1980, batewe n’amapfa 90% by’amatungo harimo amashyo y’inka, imikumbi y’ihene bari batunze birapfa.

Babonye inzara ibarembeje batangira kujya bahungira mu gihugu bya Angola ndetse no bindi bice bihaturiye n’uko bahakura iri zina ry’abantu basabiriza bitewe nuko bagendaga basaba ibyo kurya, banasaba ubundi bufasha butandukanye.

Gusa nyuma baje kugaruka mu gihugu cyabo, Namibia imaze kubona ubwigenge mu mwaka w’1990, bakomeza kwiberaho ubuzima bwabo gakondo.

Dore bimwe mu bitangaje biranga ubuzima bwa buri munsi bw’aba Himba:

Abagore bo mu bwoko bwa Himba ntibajya boga gusa boga inshuro imwe rukumbi mu buzima bwabo nabwo iyo bagiye gushyingirwa, ubundi ubusanzwe bafata amabuye asa umutuku bakayasya barangiza bakayavanga n’amavuta y’inka akaba aribyo bisiga rimwe ku munsi, ibi ngo bikabarinda ubukana bw’izuba.

Uburyo baba batukura kandi kuribo ngo bifite igisobanuro gikomeye kuko bihuriza hamwe ibara ry’ubutaka ndetse n’iry’amaraso nk’ikimenyetso cy’ubuzima.

Mu rwego rwo kwisukura nanone no kugira impumuro nziza bafata bimwe mu bimera bihumura nk’indabo bakabitwika, bakunama hejuru y’umwotsi wabyo kugira ngo bahumure. Gusa abagabo bo bemerewe gukaraba.

Royal TV dukesha iyi nkuru yatangaje ko abagore n’abakobwa aribo bakora imirimo myinshi harimo kuvoma,gutashya ,guteka, kuboha imyambaro n’indi mirimbo bambara; mu gihe kandi ahenshi bizwi ko abagabo aribo bakama, muba Himba gukama ni inshingano z’abagore. Akazi k’abagabo n’abahungu ko ahanini ni ukuragira.

Ikindi kintu gitangaje mu muco w’aba Himba ni uburyo imisatsi y’abagore bayiboha cyangwa se bayisuka bakoresheje ibumba rivanze n’ifu iva muri ya mabuye basya bisiga.

Umwana w’umukobwa mbere yuko agera mu gihe cy’ubwangavu aba afite ibisuko bibiri gusa, nyuma yuko ageze mu iki gihe nibwo bamusuka ibindi byinshi nk’iby’abantu bakuru. Umukobwa kandi iyo ageze muri iki gihe cy’ubwangavu,yambara ikamba ku mutwe rikozwe mu ruhu rw’inka cyangwa rw’ihene kugira ngo bigaragare ko yakuze.

Abasore bo baba bafite igisuko kimwe iyo batarashaka; iyo bamaze gushaka, imisatsi bayifungira inyuma.

Abana b’abahungu iyo babakata cyangwa se ibyo abenshi bita gusiramura, ntibaba bemerewe gutaka cyangwa kurira ahubwo bagomba guceceka, ibi ngo bikaba bigaragaza ko azavamo umugabo nyawe.

Umukobwa iyo avutse, papa we ahita yemeza umugabo uzamushaka, agashyingirwa afite hagati y’imyaka 14 na 17 nubwo bitemewe n’amategeko y’igihugu cya Namibia, cyanakunze guhakana ko bidakorwa gusa mu bwoko bwa Himba ho bivugwa ko ukiri umuco wabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa