skol
fortebet

Igitera cyahanuye umugabo ku nzu y’amagorofa 4 Imana ikinga ukuboko

Yanditswe: Wednesday 08, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo ukomoka mu gihugu cya Kenya usanzwe akora akazi ko gutwara abagenzi mu buryo rusange ,yahanutse ku nzu y’amagorofa 4 y’ahitwa Kayole ,ubwo yajyaga kwirukana igitera cyari hejuru yayo kikamuvudukana agahitamo gusimbuka.

Sponsored Ad

Uyu mugabo witwa Dickson Maina yavuze ko byatangiye yumva abantu bavuza induru ahitamo kujya hejuru y’iyi nyubako kureba ikintu kiri kubyinira ku gisenge.

Iki gitera kikimubona cyamwirukankanye ahitamo kugihunga asimbuka, yikubita hasi gusa Imana ikinga ukuboko ntiyapfa.

Yagize ati “Nari ku bitaro bya Arrow Web muri Kayole hanyuma twumva urusaku hejuru y’inyubako.Nafashe umwanzuro wo kurira nkajya ku gisenge kureba ikiri kuba.”

Uyu mugabo yavuze ko atararangiza kurira neza iri gorofa ngo agere hejuru,iki gitera cyahise gitangira kumwataka ahitamo gukiza amagara ye arasimbuka gusa kubw’amahirwe yaguye ku ruzitiro rw’amabati ruramutangira abona kugwa hasi ntiyapfa.

Maina yavuze ko abaturage bo muri ako gace bakunze kwirukana ibitera nabi babikubita cyangwa bakabihohotera kubera ko byona imyaka bikanagira urugomo,ariyo mpamvu cyamubonye kikamwirukankana gishaka kumugirira nabi.

NAIROBI NEWS

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa