skol
fortebet

Joe Biden yavunitse ikirenge ari gukina n’imbwa ye bituma afatirwa icyemezo gikomeye

Yanditswe: Monday 30, Nov 2020

Sponsored Ad

Joe Biden,uheruka gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavunitse ikirenge cye ubwo yarimo gukinisha imwe mu mbwa ze,bituma abwirwa ko ashobora kumara iminsi yambaye inkweto zifasha abamugaye gutambuka.

Sponsored Ad

Biden w’imyaka 78 yavunitse ku wa gatandatu ubwo yanyereraga ari kumwe na Major, imwe mu mbwa atunze.

Bukeye, byabaye ngombwa ko Biden yegera umuhanga mu by’amagufa mu karere ka Newark muri leta ya Delaware,mu rwego rwo kwivuza.

Umuganga we, Kevin O’Connor, avuga ko ibipimo bya mbere by’imashini ya X (Rayons X) byerekana ko "atavunitse bikomeye", ariko agomba gupimwa birenzeho agafatwa amafoto y’imbere (scanning).

Amakuru aravuga ko Biden bizamusaba kugendera mu nkweto zihabwa abavunitse zizwi nka ‘walking boots’, nibura mu gihe cy’ibyumweru.
Ibipimo byakurikiyeho byerekanye ko Biden yavunitse amagufwa abiri mu kirenge cy’iburyo, nk’uko bivugwa n’uyu muganga.

O’Connor yagize ati: "Bigaragara ko ashobora kuzakenera inkweto zihabwa abavunitse mu gihe cy’ibyumweru bitari bike kugira ngo ashobore gutambuka".

Ejo ku cyumweru, Perezida Donald Trump yacishije ubutumwa kuri Twitter ati: "Nkwifurije gukira vuba".

Biden aherutse gutsinda Perezida Trump mu matora y’umukuru w’igihugu aherutse kuba mu ntangiriro z’uku kwezi kwa cumi na rimwe, byitezwe ko atangira kujya ahabwa amakuru y’inama zo muri White House guhera kuri uyu wa Mbere.

Ibi bibaye nyuma y’icyumweru ibikorwa byo guhererekanya ubutegetsi bitangiriye.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa